”KWIBASIRA ABATAVUGARUMWE NAYO NI IKIMENYETSO CY’UKO FPR IRI MU MAYIRA ABIRI”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N° 008/PS.IMB/NB/2019

Rishingiye ku nkuru z’ibinyoma zikwirakwizwa n’ibinyamakuru Igihe,Rushyashya, Kigali Today bizwi nk’imizindaro ya FPR;

Rigarutse kandi ku byaha bikomeye by’ibihimbano biri gushinjwa abatavugarumwe na FPR bakorera mu Rwanda;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha ibi kurikira:

Ingingo ya mbere:

Ibyaha biri gushinjwa abatavugarumwe na FPR bakorera mu Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa biri mu mujyo w’iterabwoba rya FPR kugira ngo ibacecekeshe!

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko abibasiwe muri iyi minsi ari Mme Victoire INGABIRE; Prezidante wa FDU Inkingi ushinjwa kurema umutwe w’iterabwoba, amacakubiri na Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri wa PS Imberakuri ushinjwa genocide! Aba bombi bahuriye ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide nk’uko byatangajwe na Dr BIZIMANA Jean Damascene; Umunyamabanga Uhoraho wa CNLG wasabye ko bagomba gutabwa muri yombi.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye guhamiriza abarwanashyaka baryo n’impirimbanyi zose ndetse n’Abanyarwanda ko iri iterabwoba rya FPR ridashobora kubacecekesha ahubwo ko iri terabwoba ryayo ari “ITERABUTWARI” cyane ko aba bayobozi bibasiwe biyemeje gutanga ubuzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw’Abanyarwanda bw’abasumbirijwe.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba amahanga cyane cyane ibihugu by’inshuti z’u Rwanda ko bitakomeza kurebera itoteza ryototera ubuzima bw’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda riri gukorwa n’ishyaka FPR. Aha rikaba risaba ko ibyo bihugu bifatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bakomeje kwibasira abatavugarumwe na FPR nk’uko byabikoze mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Vénezuala n’ahandi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 15/05/2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)