KWIBOHORA, kwabaye kurandura amateka yose y’ubutegetsi bwa RUBANDA

Turabasuhuza mwese mwese abakurikira ikondera libre ikondera ryigenga, ijwiry’impunzi.Nk’uko twabibasezeranije ubushize, tugiye gukomeza kubagezaho ubuhamyabw’abantu bari i Kigali mu Rwanda muri bya bihe byiswe kwibohora.

Turumvaba Bwana Musanganfura sixbert na Ndagijimana Johani mariya Vianney.Aba bagabo bombi bakoranye na leta ya Habyarimana, umwe ari umukoziukomeye mu biro bya prezida, undi ari ministri w’ububanyi n’amahanga.

Bajegufata inzira y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ubutegetsibwavanyweho n’intambara yatangiye ku itariki ya 01/10/1990, ishojwe na FPRInkotanyi, intambara yatatse imirambo igihugu cy’u Rwanda.

FPR ifasheubutegetsi, guhera tariki ya 04/07/1994 ubwo yari imaze gufata umujyi waKigali, aba bagabo bombi barayisanze, irabakira, ibashyira muri gouvernementya mbere ya leta ya FPR yagiyeho ku itariki ya 19/07/1994 ; Musanganfurasixbert ashingwa iperereza ry’igihugu : service central de renseignements, nahoNdagijimana agirwa Ministri w’ububanyi n’amahanga.

Muri iki gihe mu Rwanda hizihizwa iyo ntsinzi, imyaka 25 irashize, Musanganfura na Ndagijimana , umwe aragira ati ni umunsi wa TURATSINZEwa FPR, undi ati HAJE INGOMA Y’ITERABWOBA.Iyo bavuga ibyo biboneye mu minsi mike babaye muri iyo leta, basan’abagaragaza ko abafashe ubutegetsi bari nk’INKIRABUHERI muri icyo gihe.Twabahaye umwanya

.Mu kurangiza iki kiganiro, turabagezaho itangazo rya Bwana Matata Josefu,ryerekeranye no kwibuka abanyarwanda bishwe na FPR inkotanyi mu minsiyakurikiye uyu munsi wiswe uwo kwibohora.Duhaye ikaze Bwana Musanganfura Sixbert na Ndagijimana Jean MarieVianney, kuri radio television ikondera libre ikondera ryigenga, ijwi ry’impunzi.

Ikondera libre, 10/07/2019.