Kwibuka 22: TWIBUKE ABACU BOSE TWANGA GUHEZWA MU KIZIRIKO CY’AGAHINDA, UBWOBA N’ UBURAKARI.

Padiri Thomas Nahimana

KU NCURO YA 22, Leta ya FPR-Inkotanyi irahamagarira Abanyarwanda bose kwitabira  ibikorwa binyuranye byo kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwahekuye Abanyarwanda. Kwibuka ni byiza, iyo bikozwe neza bishobora kuruhura imitima . Icyokora iyo bikozwe nabi bisenyagura imitima,  bigacamo abaturage ibice, bikoreka igihugu.

I. KUNAMA NO KWIBUKA BIRI UKUBIRI

Hari ukunama no kwibuka abawe:  ku giti cyawe cyangwa mu rwego rw’umuryango nyakwigendera yavukagamo.  Hakaba kunama no kwibuka mu rwego rw’igihugu hashingiwe ku murongo wa  politiki igenwa n’ubutegetsi bw’igihugu.  Si byiza kwitiranya nkana izi nzego zombi.

Ubusanzwe, iyo umuntu atakaje uwo bafitanye isano rikomeye kandi yakundaga , ibyo byago bimutera  kwiyumvamo icyiyumviro gikomeye cy’ AGAHINDA kamwinjiza mu cyunamo. Icyunamo ni igihe gikomeye cyo gusenyagurika mu mutima ndetse no mu mubiri kubera gutakaza umuntu  (cyangwa ikintu cy’agaciro gakomeye)  wakundaga. Indi ntambwe y’ icyunamo ni ukwakira ibyabaye, ugatangira ibikorwa byo kwiyubaka kugira ngo ubuzima bukomeze.

KWIBUKA bishobora guhora bikorwa ariko ICYUNAMO cyo nticyagenewe guhoraho iteka.  Icyunamo gikozwe neza kigomba kudatinda kugeza ukirimo ku ntambwe yo kurekura uwagiye n’ ibyahise noneho agatangira kwitabira ibikorwa byo kwiyubaka kugira ngo ukiriho akomeze abeho.  Iyi ntambwe igerwago ari uko Icyunamo cyacunzwe neza hakabaho ibikorwa byo kwegera uwagize ibyago ntahere mu bwigunge,  ahubwo akabona abamuyagira,  bakamufata mu mugongo, bakamufasha gusenga, bakamugoboka bamuha utwo akeneye ( ibiribwa, imyambaro, gusana inzu….) , kuruhuka , kuganira bibukiranya ibyiza byaranze nyakwigendera.  Iyo ugize ibyago bikwinjiza mu cyunamo ukabura abagufasha kunama uko bikwiye AGAHINDA gashobora kugushegesha ndetse hakaba n’ubwo kaguhitana ! Mu by’ukuri hari benshi binjira mu cyunamo bakagiheramo , bakakigwamo.

Mu muco nyarwarwanda byari bimenyerewe ko icyunamo kitarenza iminsi munani, hanyuma imirimo y’ubuzima busanzwe ikongera igatangira(guhinga,  gucuruza, iminsi mikuru nko gucyuza amakwe. ..).

Nanone ariko gutakaza umuntu umwe ujyanywe n’Urupfu rusanzwe bifite aho bitandukaniye no gutakaza abantu benshi icyarimwe, bakomoka mu miryango inyuranye , kandi bishwe n’abandi bantu, ndetse bigaragara ko n’ubutegetsi bubifitemo uruhare kandi aribwo busanganywe inshingano yo kubarengera. Ibyatubayeho mu  Rwanda mu 1994 biherekeza intambara yatangiye  taliki ya 1/10/1990 , byasabaga koko ko hashyirwaho gahunda yo KWIBUKA MURI RUSANGE kuko twatakaje abantu benshi cyane.  Gusa byumvikane ko aho ibihe bigeze icyo Abanyarwanda bakeneye atari ugusubizwa mu bikorwa by’ icyunamo buri mwaka ( guhora bashyingura buri mwaka. ….). Icyo bategereje kuri  Leta ni ukubafasha KWIBUKA ariko bigakorwa mu buryo bububaka, bukubaka n’igihugu.

II. ICYUNAMO  CYO MU RWEGO RWA POLITIKI  kigirira abaturage akamaro iyo kije cyubahiriza intambwe zigize icyunamo gisanzwe.

Uko twabonye  politiki ya FPR-INKOTANYI  yerekeye ICYUNAMO no KWIBUKA ,  hagaragaramo byinshi bikwiye kunengwa ndetse no guhindurwa.  Dore ibyingenzi muri byo :

(1) Igikwiye gushimwa ni « igitekerezo » cyo gufasha abaturage guhora BIBUKA ibyababayeho kugira ngo bahaguruke baharanire ko bitazongera .

(2) Icyo FPR-INKOTANYI ikora buri mwaka si ugufasha abaturage KWIBUKA ahubwo ni ukubasubiza mu cyunamo KIBISI  ku mpamvu za politiki : niyo mpamvu buri mwaka hagomba kuboneka byanze bikunze imibiri y’Abatutsi ishyingurwa !Abagishyingura ababo baba bakiri mu cyunamo koko.  Nk’uko bigaragarira buri wese, nta bwo  FPR yifuza ko iyo ntambwe isozwa ngo haterwe iyo KWIBUKA  hashyizwe imbere ibikorwa byo kubaka ubuzima.  Ibaze nawe : haramutse hari imibiri yibagiranye itahuwe hagati mu mwaka, ni ngombwa ko itegereza ukwezi kwa Mata kugira ngo ishyingurwe mu nzibutso?Ese ubutaha nidufata igihe cyo kwibaza aho iyo mibiri itabura kuri Rendez-vous ya buri mwaka ituruka tuzaba dukosheje ?

(3) Kwibuka buri mwaka abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi bahitanywe n’ubwicanyi LONI yise Jenoside y’Abanyarwanda yo mu 1994  birakwiye koko, kandi birakenewe.

Gusa iyo uku kwibuka  guhinduwe intwaro ya politiki  ihoraho yo (a) guhembera umujinya, (b) gufungirana abaturage  mu bwoba no mu gahinda , (c)kwimakaza irondakoko …byo bikwiye kwamaganwa n’abantu bose bashyira mu gaciro.

(4) Kubangamira nkana, guhunyagiza, gutererana no gushinyagurira imfubyi n’abapfakazi bo mu bwoko bw’Abahutu nabo biciwe ababo batagira ingano guhera taliki ya 1/10/1990, (ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda no muri Kongo , LONI ikaba itarashyiraho Urukiko Mpuzamahanga  ruzemeza bidasubirwaho ko ubwo bwicanyi nabwo ari Jenoside );  kubabuza gushyingura ababo mu cyubahiro ,  kubabuza kubibuka ku mugaragaro, KWIBA IBISIGAZWA BY’IMIRAMBO  y’Abahutu bishwe na FPR  igashyirwa mu nzibutso ikitwa iy’Abatutsi. … iyo ibikorwa nk’ibi bibi bikozwe na Leta birasenya bikabije. Abantu bose bashyira mu gaciro bakwiye kugira inama FPR  igahagarika ibikorwa nk’ibi bisenyagura imitima y’abenegihugu mu kubaheza ku ngoyi y’ibyiyumviro by’ Agahinda, ubwoba n’uburakari bizwiho kuba ibivumbikisho bishobora guhembera urwango n’umwiryane mu bana b’ u Rwanda. Ushaka kumenya no kurwanya abacura kandi bagacirira nkana « Ingengabitekerezo ya Jenoside  »  » ya vrai  » yahera kuri abo !

UMWANZURO

Ntabwo rwose wavuga ko urimo wubaka UBUMWE bw’ Abanyarwanda n’UBWIYUNGE mu benegihugu bose, mu gihe ukora uko ushoboye kose ngo habeho igice kimwe cy’Abenegihugu kiririmba INTSINZI,  kigasuzugura abandi,  kikitwara  nk’aho abandi bo batagira umutima n’ umubiri bibabara.  Nta munyarwanda ufite umwihariko wo kubabara  (Nul ne peut se targuer de jouir du monopole de la souffrance ). Nyamara icyo tugaya  FPR-INKOTANYI , ni uko mu bikorwa byayo binyuranye, ihora ishaka gucengeza mu mitwe ya bamwe mu Batutsi badashishoza ko ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo kubabara, kuririrwa no guhozwa. Kwamagana politiki mbisha nk’ iyi y’ ivangura no gucamo ibice abenegihugu si uguhinduka « Umuhakanyi wa Jenoside » ahubwo ni inshingano ikomeye ku  Benegihugu bose bashyira mu gaciro kandi bifuriza u Rwanda amahoro n’ejo hazaza hatekanye. Guheranwa n’amarira siwo muti.

Mu by’ukuri turasanga ibikorwa bya Leta bigamije guhora bisubiza abaturage mu cyunamo kibisi byari bikwiye guhagarikwa naho ibikorwa byo KWIBUKA buri mwaka mu rwego rw’igihugu  bikamburwa Ishyaka rya politiki rya FPR-Inkotanyi   ahubwo bigaharirwa amadini n’andi mashyirahamwe ategamiye kuri Leta. Nibwo bitakongera guhindurwa igikoresho kibisha cya politiki isenya.

Ntawe ukwiye kubangamira intambwe zigize  icyunamo kigomba gukorwa mu rwego rw’ umuryango Nyakwigendera avukamo.  Uburenganzira bwo gushyingura umurambo w’uwawe,  nta Leta igizwe n’abantu bazima yakwiha   ububasha bwo kubuhonyora.  Turasaba FPR kureka Abanyarwanda bose bagashyingura ababo uko bikwiye kandi bakajya bakora imihango n’ imigenzo yo kubibuka nta terabwoba bashyizweho.

Twifurije Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa bizima byo kwibuka,  bakabikora BIBUKA BOSE kandi birinda guhindurwa abacakara b ‘Agahinda,  Ubwoba n’Uburakari.

 

YEZU wazutse mu bapfuye niyakire abacu bose bishwe bazira ubusa,  abiyereke iteka,  baruhukire mu mahoro. Amen.

 

Padiri Thomas Nahimana ,

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.