Kwibuka impunzi za Kiziba: General Alex Kagame na CP Rutikanga ntibaragezwa imbere y’ubutabera!

Gen Alex Kagame

Imyaka 2 irihiritse impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda aho abagera kuri 17 bahasize ubuzima abarenga 23 bagakomereka bikomeye.

Kugeza na n’ubu abashinjwa kuyobora ibi bitero aribo; General major Alex Kagame uyobora ingabo mu ntara y’uburengerazuba na Commissioner of Police Rogers Rutikanga uyobora igipolisi muri iyo ntara nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera kugira ngo abazwe ibya ziriya nzirakarengane zishwe zizira guharanira uburenganzira bwazo.

Umwaka ushize kandi imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty international na Human rights watch nabo batunze agatoki leta y’u Rwanda ku kuba ntacyo irakora kugira ngo abishe ziriya mpunzi bagezwe imbere y’ubutabera.

Uretse kandi aba bapfuye n’abashegeshwe n’ibikomere, Kugeza ubu umubare munini w’abahoze muri komite nyobozi y’izi mpunzi ufungiwe muri gereza zo mu Rwanda aho leta ikomeje kubahatira kuburana bemera ibyaha batakoze kugira ngo bahabwe imbabazi.

Umusomyi wa The Rwandan

Kiziba