“KWIBUKA NO GUHA AGACIRO NYABYO ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NI UKWIRINDA IBYATUMYE IBA”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°007/PS.IMB/NB/2019

Rimaze kubona ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye hakiri ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rushobora kongera kugwa mu manga;

Rimaze kubona ko Ubutegetsi bwa FPR ndetse n’Amahanga bidakora ibikwiye kugira ngo u Rwanda rutazongera kugwa mu manga;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda,Ubutegetsi bwa FPR ndetse n’Amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri ryifatanyije n’Abacikacumu by’umwihariko, n’Abanyarwanda ndetse n’Amahanga muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashobotse kubera uruhare rutazigiye bw’ubutegetsi bwari ku ngoma mu 1994 ndetse n’uruhare ruziguye rw’amahanga yatereranye Abanyarwanda.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga hatabaye igikozwe u Rwanda rushobora kongera kugwa mu kaga kuko ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukomeje kwitwara nk’ubutegetsi bwari ku ngoma mu 1994 n’amahanga akaba akomeje kurebera ibikorwa bibi bya FPR nk’uko yarebereye mu 1994.

Ingingo ya 4:

Mbere y’uko Jenocide yakorewe Abatutsi itsotsobwa,hari ibimenyetso simuziga n’ubu ibimenyetso nk’ibyo birangwa n’ibikorwa bya FPR Inkotanyi bikomeje kwigaragaza!Aha,havugwa:
1.Kuba FPR Inkotanyi yarafunze urubuga rwa politiki;
2.Kuba FPR Inkotanyi irangwa n’ivangura;
3.Kuba FPR Inkotanyi yikubira ibyiza by’igihugu;
4.Kuba u Rwanda rufite impunzi nyinshi kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi;
5.Kuba FPR Inkotanyi ifunga abatavugarumwe nayo;
6.Kuba mu Rwanda hakomeje kugaragara ubuhotozi bushingiye kuri politiki n’izimira ry’abanyapolitki n’abandi Banyarwanda;
7.Kuba FPR Inkotanyi idashaka kuganira n’abanyapolitiki bari imbere mu gihugu n’abari hanze batavugaru rumwe nayo.

Bikorewe i Kigali,kuwa 12/4/2019.

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

1 COMMENT

  1. Ku ngingo ya gatatu ntitubyumva kimwe,ubutegetsi bwariho kugeza 94 ntibwigeze bukora amahano nk’aya fprkagame. Icyo mbugaya nukwizera amasezerano y’amahoro ntiburebe ibyo fpr yari iri gutegura.

Comments are closed.