Kwihesha agaciro bisobanurira ubusongarere no kurimanganya?

Muri iyi minsi haharawe imvugo ngo yo kwihesha agaciro, ese kwihesha agaciro kutagira ukuri kugendera ku kinyoma hari icyo kuba kuvuze. Kereka niba ijambo Agaciro ryarahinduye igisobanuro rikaba risigaye rivuga ikindi kintu?

Muri iyi minsi hasohotse inyandiko mu kinyamakuru Kigali today igira iti: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9.4 % muri iyo nyandiko mu bivugwa byateye imbere harimo ngo Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku gipimo cya gatandatu ku ijana (6%) bitewe no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Ndetse ngo na Ministre w’Ubuhinzi , Agnès Kalibata yabonye igihembo bise Yara Prize 2012 kubera ngo uruhare yagize mu guteza imbere ubuhinzi no kugeza u Rwanda ku mutekano w’ibiribwa. Yara Prize 2012 ni igihembo kigenerwa abayobozi b’abagore muri Afurika bagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa kandi bigakorwa banarengera ibidukikije.

Ibi binyuranye cyane n’ubuzima buri mu gihugu kuko gahunda y’igihingwa kimwe, guhuza ubutaka no gusarurira hamwe byateye inzara n’ubukene bukabije mu baturage, ifaranga rikomeje guta agaciro, ubuzima bugenda burushaho guhenda, abaguzi bakaba batagishobora guhangana n’ibiciro biri ku isoko, hari ubwoko bw’ibihingwa nk’ibijumba bugiye gucika burundu, bwaki yafataga abana isigaye ifata n’abantu bakuru mu gihe Leta yo ikomeje kwemeza ko nta kibazo na kimwe gihari ndetse ikanashaka gutwara na duke abaturage bari bafite ikoresheje imisoro y’ikirenga, imisanzu ya FPR, Agaciro development Fund n’ibindi.

Kwihesha agaciro nyabyo ni ukwibuka ko hari abashonje n’abakene

Ibyo twafataho urugero n’ibigaragara mu nyandiko yanditswe n’ikinyamakuru igihe.com yiswe: Bugesera : Abana bashobora guhagarika kwiga bitewe no kubura amafunguro. Iyo usomye iyi nyandiko umuntu ahita abona isura nyayo y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni ukuvuga ububeshyi, ubusongarere, ubwiyemezi, ubushinyaguzi, no kwikunda birenze ukwemera n’ibindi.. None se ko dukunze kuratirwa ngo u Rwanda ngo rurihafi kuba nka Singapour ya Afrika wansobanurira gute ibi bintu bigaragara muri iyi nkuru y’igihe.com ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta:

” Mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwumvikanye na PAM kujya igaburira abana bigaga mu mashuri abanza mu Ntara y’Uburasirazuba, kuko harangwaga imirire mibi n’inzara byatumaga abana benshi batajya ku ishuri. Iyo gahunda yaje gukomera yagurirwa no mu Ntara y’Amajyepfo. PAM ivuga ko kugeza ubu yagaburiraga abana ibihumbi 635 mu mashuri abanza yo mu Burasirazuba no mu Majyepfo. Iyi gahunda ariko yari yateganijwe ko izarangirana n’uyu mwaka wa 2012.”

Wansobanurira gute ukuntu abaturage ba Singapour y’Afrika batunzwe na PAM nk’impinzi ziba mu nkambi? Iki kibazo n’ubwo kivuzwe mu Bugesera nta gushidikanya ko no mu tundi duce tw’igihugu iki kibazo gihari cyane cyane ko hari uturere tutagize amahirwe yo gushyirwa muri iriya gahunda ya PAM yo kugaburira abana kw’ishuri.

Kuba hari abashonje ntabwo bibuza ko haba hari n’abandi bahaze

Aka karere ka Bugesera gaherereye mu ntara y’uburasirazuba, iyo ntara n’ubwo muri iyi nyandiko bigaragara ko yiganjemo ubukene ku buryo ababyeyi bohereza abana babo kw’ishuri kugira ngo bashobore kuryayo, ngo hakaba hari abana bashobora kureka ishuri iyo gahunda yo kubagaburira nihagarara.

Ese Mana y’i Rwanda mwaba mwibuka umubare w’amafaranga yatanzwe n’intara y’uburasirazuba mu kigega kiswe Agaciro Development Fund mu gihe ifite abaturage bakennye gutya? Miliyari 3,8 z’amafaranga y’u Rwanda (3.800.000.000FRW) Akarere ka Bugesera ko katanze asaga Miriyoni 359 (359.000.000Frw) kandi nta gushidikanya ko aba babyeyi babuze n’ibyo bagaburira abana babo bari mu bashizweho agahato mu gutanga aya mafaranga.

Iyo Leta iri mu gipindi cyayo itwara abaturage buhumyi igashaka kubibagiza ibibazo nyabyo by’ubukene bafite, muri iyi nyandiko yanditswe n’urubuga rwa Minisiteri ya Siporo n’umuco iravuga ko umurenge wa Rweru (uyu uvugwamo abana bagiye kureka ishuri kubera kutabona ibiryo) ngo wabaye indashyikirwa mu mihigo. Ko mu mihigo mbona bahize hatarimo ko byibura buri mubyeyi azashobora kugaburira abana be ntatege amaboko ibitanzwe na PAM? Ese icyo cyo si ikibazo cyagombaga kujya mu mihigo? None Umurenge ushobora kuba indashyikirwa mu mihigo ute hari abaturage bawo badashobora kugaburira abana babo?

Muri ibyo byose ariko Leta y’u Rwanda yo ikomeje gushinyagurira abaturage, urugero n’iyi nyandiko y’igihe.com ivuga ngo: Leta y’u Rwanda iratanga ihumure ko ntawe uzicwa n’inzara nk’uko Ministre w’Intebe w’u Rwanda Bwana Pierre Damien Habumuremyi yabivuze ubwo Guverinoma yamurikaga ibikorwa ngo byagezweho mu gihembwe gishize, ku itariki ya 7 Nzeri 2012, yatangaje ko u Rwanda rufite ibiribwa bihunitse byakwitabazwa habayeho inzara.

Ese niba dutekereza. Igihugu gifite abana bo mu mashuri abanza  bagaburirwa na PAM ibihumbi 635 kugira ngo bakunde baze kw’ishuri bakurikiye ibiryo kubera inzara, wavuga ko nta kibazo cy’ibiribwa icyo gihugu kiba gifite?

Perezida Kagame we yarihanukiriye avuga ko mu myaka 10 iri imbere u Rwanda ruzaba rutakibeshwaho n’inkunga ziturutse hanze y’igihugu. Ese ibi birashoboka? Cyangwa abona arara mu cyumba kishyurwa amafaranga ku ijoro rimwe agaburiye bariya bana bo ku Kirwa cya Mazane amezi n’amezi akagira ngo abanyarwanda bose barahaze nkawe? Iki cyo kiranyagisha! Ntabwo bisaba kuba impuguke mu by’ubukungu ngo ubone ko ibyo Perezida Kagame avuga ari ubwiyemezi n’igipindi bivanze n’ubwishongozi. Ubwo bwirasi kandi ntatinya kubugaragaza iyo yivumbura nk’umunyamusozi agasohoka mu manama iyo hagize umubwiza ukuri cyangwa akamunenga.

Ubwanditsi