KWITEGURA IMPINDUKA Z’UBUTEGETSI MU RWANDA

Faustin Kabanza

Abanyarwanda bagize bati “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. Nk’uko inkuru zirirwa zicicikana, abanyarwanda baribaza niba perezida Kagame ari we uzakomeza kuyobora igihugu nyuma y’umwaka w’2017 cyangwa niba hazajyaho undi.

Nk’uko Itegeko-nshinga ribiteganya, ubundi ntabwo perezida Kagame yakagombye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kuko iryo tegeko rikuru rivuga ko perezida atagomba gutorwa incuro zirenze ebyiri.

Ubwo buryo buteganywa n’Itegeko-nshinga ni bwiza kuko butuma nta muperezida wumva  ko ari  kamara cyangwa se ngo n’abaturage babeshywe cyangwa bishyire mu mitwe  ko nta wundi washobora kubayobora, kuko baba baramenyereye kuyoborwa n’umuntu umwe.

Gushyiraho rero igihe ntarengwa perezida w’u Rwanda agomba kumara ku butegetsi ni ngombwa. Ibyo bizarinda imvururu zaterwa ni uko habaho umuperezida washaka gutsimbarara ku butegetsi kandi hariho n’abandi babwifuza.

Abategetsi n’abanyarwanda bagomba gutegura impinduka?

Nta gushidikanya, Umuperezida uwo ari we wese wajya ku butegetsi, nta cyo bimaze ko yashaka kubutsimbararaho, kabone n’iyo abaturage baba bavuga ko babyifuza, bavugisha ukuri cyangwa se bamubeshya.

Umuperezida watsimbarara ku butegetsi, amaherezo aba azabuvanwaho ku ngufu, ibyo bigatuma habaho no kumena amaraso. Ni bibi rwose. Nyamara kandi kurangiza igihe cyagenwe ugasezera, bitanga amahoro kuri buri wese, haba perezida ucyuye igihe ndetse n’abaturage. Perezida cyuye igihe mu mahoro arubahwa kandi akagira uruhari mu buzima busanzwe bw’igihugu.

Umuperezida rero washaka gutsimbarara ku butegetsi ni nko kwiyahura. Abaturage nabo iyo badashishoje ngo basabe impinduka mu mahoro, amaherezo ingaruka zibageraho, nk’uko twabibonye mu myaka yashize.

Umwanzuro:

Muri iyi myaka ibiri iri imbere abanyarwanda (abaturage n’abayobora) bitegura impinduka, ni byiza ko bashishoza, kugira ngo mu bihe bizaza batazavuga ngo iyo tuba twarabimenye! Cyangwa se ngo biradutunguye!

Nanone ariko nta wakwirengagiza ko abanyarwanda bagira ubwoba bw’ubutegetsi bushya, kuko baba batazi iyo buzabaganisha. Ibyo bikaba byabatera rimwe na rimwe gushaka  kugumana ubutegetsi buriho, kabone n’iyo na bwo bwaba ari bubi cyane.

Inzira rero iracyari ndende, ariko ni byiza gutangira hakiri kare, abahagarariye abanyarwanda b’ingeri zose bagahura, yemwe ndetse n’abitwa ko badashyigikiye ubutegetsi buriho.  Ni uko hakazaboneka umuperezida wumvukanyweho n’abanyarwanda. Ibyo bizaba bibaye igikorwa gikomeye, kizatuma habaho amahoro arambye, ashingiye ku isangira ry’igihugu hagati y’abanyarwanda bose, nta n’umwe uhejwe.

Bitabaye ibyo, abanyarwanda bazaba biyemeje guhora bahigahigana, bityo bazarage abana ubwoba n’urwango aho kubaraga amahoro, ubwubahane n’ubwisanzure.

Faustin Kabanza