KWUNAMIRA ABAGIYE NO KUBIBUKA KUYA 28/04/2018/ Gustave Mbonyumutwa, JAMBO asbl

Uyu muhango uje gusoza ukwezi JAMBO yageneye kwibuka abantu bose bahitanywe n’ubwicanyi ubwo aribwo bwose bwabaye mu Rwanda, guhera ku itariki ya 01/10/1990, dore imyaka irakabakaba 28. Uwo munsi utazigera wibagirana mu mateka y’abanyarwanda, niho u Rwanda rukura akaga n’amabi yahitanye abo rwabyaye n’inshuti zabo.

Barapfa abaturage aho FPR/Inkotanyi yanyuze hose guturuka i Bugande, barapfa bamwe mu bari abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda barimo cyane cyane uwari prezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana arashwe,ubwo igihugu kibura umutwe gikwira imishwaro, biha icyuho imiborogo n’imivu y’amaraso , barapfa abatutsi, barapfa abahutu mu gihugu imbere, barapfa abatwa. Aho FPR/Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu kwa kalindwi 1994, barongera baricwa abahutu haba na none imbere mu gihugu, twibuke Kibeho, barapfa na none abahutu mu bihugu bahungiyemo, cyane cyane abari mu nkambi y’impunzi muri RDcongo, icyo gihe yitwaga Zaïre nk’uko loni yabitohoje, n’abandi, n’ahandi…

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28/04/2018, ishyirahamwe JAMBO rifatanije n’ababyeyi ba RIFDP ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abagore riharanira demukarasi n’amahoro ndetse na CORWABEL, ishyirahamwe rya ba kavukire ko mu Rwanda, bateguye umuhango ukomeye cyane wo kwibuka abo bose bagiye nta gicumuro, nta karago nta n’agataka kuko abicanyi batabahaye uwo mwanya.

Uwo muhango uzatangizwa n’Igitambo cya Misa, mu kiliziya Saint-Denis, Chaussée de Bruxelles, 1190 Bruxelles ( Forêt) guhera SAA SITA Z’amanywa ( 12h00) ;

Nyuma ya Misa, umuhango uzakomereza mu cyumba PRENCES kiri kuri Boulevard International 7, 1070 Bruxelles ( Anderlecht).

Hazaba iki ? Bizagenda bite ?

Bwana GUSTAVE MBONYUMUTWA uhagarariye JAMBO asbl arabisobanura.

Icyakora ku baba bafite impungenge ku byerekeranye n’urulimi, ngo hateganijwe uburyo bwo gusemura k’uburyo buri wese azashobora gukurikirana ibizahavugirwa cyane cyane ngo ubuhamya ubushakashatsi n’ubusesenguzi bitigeze bivugwa magingo aya.

Ngo icyumba ni kinini bihagije, k’uburyo ngo bategereje cyane URUBYIRUKO guhera ku myaka 18, ngo bazaze basobanukirwe n’urwagwiriye imiryango yabo kuko nta munyarwanda utakozwe mu nda, kandi ngo bashobora kuzana n’inshuti zabo.

Gustave Mbonyumutwa aravuga n’iriruta ayandi ati : kandi KWIBUKA NTIBITUBUZE NO KWIGENA. Rubyiruko cyane cyane muharanire KWIGENA nka JAMBO.

Umara kumva ubu butumire bwa Gustave Mbonyumutwa, agasanga agikeneye ibisobanuro, ashobora guhamagara kuri (0032)485 401 820 (Jambo).

Ikondera libre, 25/04/2018.