La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR yajyanywe mu Rwanda mu ibanga rikomeye!

La Forge Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mutarama 2019 aravuga ko uwari umuvugizi wa FDLR, LaForge Fils Bazeye n’uwari ushinzwe iperereza muri FDLR, Col Abega bagejejwe i Kigali mu ibanga rikomeye.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu bakora mu nzego z’iperereza za gisirikare mu Rwanda aravuga ko bagejejwe i Kigali mu minsi mike ishize bari kumwe n’intumwa Perezida Kabila yohereje Kigali zirimo Umuyobozi w’ibiro bye, Néhémie Mwilanya Wilonja; Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza, Kalev Mutond n’Umujyanama we mu bya dipolomasi, Barnabé Kikaya Bin Karubi.

Ayo makuru kandi aremezwa n’umuvandimwe wa LaForge Fils Bazeye watangarije The Rwandan ko yabimenyeshejwe na Komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare (CICR) dore ko bagitabwa muri yombi yari yabimenyesheje uwo muryango.

Nabibutsa ko aba bombi bafashwe ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Congo ziyobowe na Col Innocent Gahizi (wahoze muri CNDP) ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda. Babanje gufungirwa i Goma nyuma boherezwa gufungirwa i Kinshasa.

Igikomeje gutangaza abattu benshi ni uburyo iri yoherezwa ry’aba bantu bari bakomeye muri FDLR ryagizwe ibanga rikomeye, mu gihe abandi batahutse bo muri FDLR bashyirwa i Mutobo bakagirwa nk’ibikorwa by’ubukerarugendo bisurwa n’abashyitsi bose basuye Intara y’Amajyaruguru.