Laure Uwase azakomeza kuba mu mpuguke ziga ku ruhare Ububiligi bwagize mu gihe cy’ubukoloni

Laure Uwase

Komisiyo y’abadepite b’Ababiligi yashinzwe gukora iperereza ku ruhare Ububiligi bwagize mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo-Mbirigi (yahindutse Repubulika ya demokarasi ya Congo) yemeje ko Laure Uwase akomeza kuba umwe mu bagize akanama nk’impuguke. Ako kanama kunganira imirimo y’abadepite muri iryo perereza.

Abari bamaze iminsi bakurikirana impaka zaberaga mu cyumba abadepite b’ababiligi bateraniramo basuzuma uruhare rw’Ububiligi bari biteze ko hari bube izindi mpaka nyinshi mbere yo kwemeza niba Laure Uwase, umubiligikazi ukomoka mu Rwanda yemererwa kuguma muri ako kanama.

Igihe abadepite basubukuraga imirino y’akanama, nta mpaka zabaye ku kibazo cya Laure Uwase. Ibibazo umudepite w’ishyaka NVA Björn Anseeuw yari yarabajije ntibyongeye kugaruka. Ahubwo abadepite, basaga n’ababyumvikanyeho mbere yo kuza mu cyumba cy’inana, bemeje ko imirimo ikomeza, kandi ko Laure Uwase akomeza kuba umwe mu mpuguke.

Nibutse ko abanyarwanda n’abanyamahanga barimo impuguke zigera kuri 38, amashyirahamwe 9, n’abantu ku giti cyabo 636 bari bandikiye ibaruwa abadepite basaba ko Laure Uwase yavanwa mu kanama nk’impuguke. Bavugaga ko akorana bya hafi n’Ishyirahamwe Jambo riregwa na Leta y’u Rwanda kuba ripfobya jenoside yakorewe abatutsi. Jambo mu bihe bitandukanye yarabihakanye.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bagera ku 1224, nabo bari baraye banditse bagaragaza ko bashyigikiye Laure Uwase, bibutsa ko jenoside yabaye ari igitambambuga afite imyaka ibiri. Abo basobanura ko kumuvana muri ako kanama byaba bigaragaje ko Ububiligi butigenga mu byemezo bufata.

Ijwi ry’Amerika yasabye perezida w’ako akanama Wouter de Vriendt kugira icyo atangaza, ariko ntiyashubije.