Leta ya Congo iremeza ko Gen Bosco Ntaganda yahungiye mu Rwanda.

Amakuru atangazwa na Leta ya Congo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, aravuga ko général Bosco Ntaganda, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC/CPI, yahungiye mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2013, ubwo ingabo yari ayoboye zirukanwaga n’ingabo z’igice gishyigikiye Gen Makenga nyuma y’imirwano ikomeye cyane yabereye mu gace ka Kibumba bivugwa ko yaguyemo abasaga 150 ku ruhande rwa Ntaganda n’abagera kuri 50 ku ruhande rwa Makenga. Uruhande rwa Ntaganda na Runiga ruvuga ko rwatsinzwe kubera kubura amasasu.

Abasirikare bakomeye bari ku ruhande rwa Ntaganda na Runiga bahungiye nabo mu Rwanda, twavuga nka Ngaruye, Seraphin MIRINDI, BADEGE, Ibra RWAGATI, NYABIRUNGU, MUHIRE, Justin, MUNANA n’abandi ariko ngo hari n’abandi bahungiye ku ngabo za MONUSCO i Kanyarucinya nka Douglass KIROKO, MASOZERA na ASIKI. Hari amakuru avuga ko Col Innocent Zimurinda byavugwa ko yapfuye cyangwa akaba yahunganye na Ntaganda mu ishyamba ry’ibirunga, ashobora kuba arimo kuvurirwa i Kigali mu Rwanda nyuma yo gukomereka bikomeye.

Mu banyapolitiki ba M23 bahungiye mu Rwanda twavuga nka  Jean Marie Runiga, Canisius Karemera, Ruremesha, Gafishi, Deo KAMALI, RULENGA, NGWENDE, RWABUHIHI Eugene, BUREGEYA Denis, Kevin BITABWA n’abandi. Hari amakuru avuga ko aba bose bakiriwe na général Gatama, utegeka forces spéciales z’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko Bosco Ntaganda yambutse umupaka ku wa gatandatu, ubu akaba ari mu Rwanda. Ngo yambukanye umupaka n’abandi basirikare ba M23 amajana n’amajana yayoboraga. Bwana Mende akomeza asaba Leta y’u Rwanda kudaha ubuhungiro abagizi ba nabi bashakoshwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa bafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye, ngo Leta ya Congo itegereje kureba uburyo Leta y’u Rwanda izabyifatamo hisunzwe amasezerano yo kugarura amahoro mu karere yashyiriweho umukono n’ibihugu 11 byo mu karere i Addis Abeba muri Gashyantare uyu mwaka.

Twabibutsa ko uretse Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Jean Marie Runiga, Baudouin Ngaruye, Innocent Zimulinda nabo bafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye.

Hari andi amakuru avuga ko Bosco Ntaganda yaba yahungiye mu ishyamba ry’ibirunga, ngo yaba yarahaye inyeshyamba za FDLR akayabo kangana n’ibihumbi 300.000 by’amadolari ngo zimuhe inzira ashobore guhungira mu mashyamba ya Masisi na Walikare aho ngo ashora kwifatanya na Mai mai Cheka. Ariko havuzwe na none ko ku wa gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013 ahagana nyuma ya saa sita, igihe Ntaganda yari akomerewe yashatse guhungira mu Rwanda ariko abategetsi b’u Rwanda baramwangira, yahise ahungira ahagana ku kirunga cya Kalisimbi bikaba bivugwa ko ari muri ako gace yinjiriye mu Rwanda rwihishwa afashijwe na bamwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda batifuza ko afatwa akaba yavuga byinshi bitagwa neza ubuyobozi bw’u Rwanda.

Kuri icyo kibazo cya Ntaganda, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yirinze kwemeza ko Ntaganda yaba ari mu Rwanda, uretse ko n’u Rwanda rutanashyize umukono ku masezerano y’i Roma yashinze urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, rero rukaba rubishatse rutaha Ntaganda urwo rukiko aha ariko biragoye kuko igitutu cy’amahanga gishobora kutarworohera mu gihe Ntaganda yaba ari ku butaka bw’u Rwanda.

Marc Matabaro

4 COMMENTS

  1. NI HAHANDI HABO ZIRIYA NZIRAKARENGANE BAKOMEZA KWICISHA AMAHEREZO AMARASO YAZO AZABAGARUKA,BITINDE CG SE BITEBUKE

Comments are closed.