Leta ya Congo na M23 ntabwo bavuga rumwe ku iva rya M23 muri Goma

Umukuru wa politiki w’umutwe wa M23 yatangaje kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2012 ko kuva muri Goma ntabwo ari byo bigomba guherwaho kugirango imishyikirano itangire ahubwo bigomba kuba igisubizo cyava mu mishyikirano, ibyo Jean Marie Runiga Lugerero yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ari i Kampala. Kuri we ngo Perezida Kabila niwe ugomba gufata icyemezo nyuma y’uko babonanye ku wa gatandatu i Kampala. Ngo ni nawe ugomba guhitamo igihe imishyikirano ishobora gutangira.

Leta ya Congo yo siko ibibona kuko kuri iki cyumweru yatangaje ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu mujyi wa Goma wari wafashe ku wa kabiri ngo ni cyo kintu cy’ingenzi kidasubirwaho M23 igomba kubanza gukora kugira ngo imishyikirano iyo ariyo yose itangire.

Twabibutsa ko mu byari byavuye mu mubonano w’abakuru b’ibihugu hari havuzwe ko habayeho kumvikana ko M23 igomba kuva mu mujyi wa Goma naho Leta ya Congo nayo ikiga ku byo M23 isaba. M23 igihe yatangiraga intambara yasabaga ko amasezerano Leta ya Congo yagiranye na CNDP ku ya 23 Werurwe 2009 (ari naho haturuka izina ryayo) yashyirwa mu bikorwa. Ariko nyuma y’ifatwa rya Goma,M23 yongereye ku byo yasabaga mbere ibindi byinshi ndetse ivuga ko igamije kugera i Kinshasa igahirika ubutegetsi bwa Perezida Kabila ariko mubyasabwe n’abakuru b’ibihugu ngo n’uko M23 itazongera kuvuga ko ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Kabila kuko ngo bwemewe n’amategeko kandi bwatowe n’abaturage.

Perezida Kabila yatashye i Kinshasa kuri iki cyumweru nta n’umwe mu bahagarariye M23 bongeye kubonana, ku wa gatandatu Perezida Kabila yari yabonanye na Jean Marie Runiga, umuyobozi wa politiki wa M23, biciye ku muhuza Perezida Museveni n’ubwo atari ahari ku giti cye.

Ariko Perezida Museveni kugeza n’ubu ntabwo arabonana Jean Marie Runiga, ahubwo kuri iki cyumweru nibwo uwo muyobozi wa M23 yabonanye na Ministre w’ingabo wa Uganda, Crispus Kiyonga. Runiga yavuze ko agitegereje kubonana na Perezida Museveni mbere yo gutaha muri Congo.

Jean Marie Runiga yatangaje ko niba Perezida Kabila yatashye muri Congo, ubwo nawe agiye gutaha, ngo ashobora kuva i Kampala kuwa mbere.

N’ubwo hari abafite icyizere cy’uko ibintu bigiye gutungana mu burasirazuba bwa Congo, ariko hari byinshi bitarasobanuka kandi bya ngombwa bishobora gutuma ibintu bijya i rudubi:

-Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ishinja u Rwanda na Uganda imaze kujya hanze ndetse ishobora gukurikirwa n’ibihano byatuma abo ikibazo cya Congo bireba nk’u Rwanda na Uganda bagira ubushake buke bwo gukemura iki kibazo dore ko n’imfashanyo zahagaritswe cyangwa zishobora guhagarikwa mu minsi iri imbere bizagora kuzisubirana muri ibi bihe ibihugu by’i Burayi bifite ingorane z’ubukungu kandi abatanga inkunga benshi bamaze kuranbirwa kwivanga mu kibazo cya Congo by’u Rwanda na Uganda. Kuba Perezida Museveni arimo gukora nk’umuhuza kandi igihugu cye gishinjwa nabyo biteye urujijo

-Kuba iyi nama yo ku wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2012, Perezida Kagame atari ayirimo kandi ari we nimero ya mbere mu gufata icyemezo cy’uko M23 yava cyangwa ikaguma muri Goma nabyo n’ibyo kwibazwaho agaciro ibyavuye muri iyo nama byaba bifite mu gihe Perezida Kagame atari mu babyemeje, umuntu ntiyasiba gukeka ko Perezida Kagame yanze kuba yashyirwaho igitutu na ba Perezida Kikwete na Kibaki cyangwa yagira ibibazo abazwa.

-Kuba harabayeho kutumva ibintu kimwe hagati ya Leta ya Congo na M23 ku buryo bwo kuva muri Goma, (Leta irashaka ko M23 iva muri Goma nyuma ikiga ku kibazo cyayo, naho M23 irashaka ibiganiro mbere yo kuva muri Goma), umuntu yakwibaza agaciro k’iki cyemezo mu gihe icyo gihe cy’amasaha 48 cyahawe M23 ngo ibe yavuye muri Goma tubona cyashize.

-Ikibazo cy’ubutabera ku bayobozi ba M23 baregwa ibyaha by’intambara byabaye muri iyi ntambara bishobora kugorana mu gihe mu byo M23 isaba hatagaragaramo imbabazi rusange, uretse ko tutakwirengagiza n’ikibazo cya Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha n’abandi nka Makenga bafatiwe ibihano na ONU na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kuba habayeho uru rujijo bishobora guha agahenge M23 ko gutsimbataza ubutegetsi bwayo muri Goma, no mu tundi duce ndetse no gutegura ibindi bitero byagana mu yindi mijyi ya Congo kugira ngo igitutu kuri Leta ya Congo n’umuryango mpuzamahanga kiyongere, dore ko uretse amagambo gusa ntawigeze agaragaza ko hari ibyemezo kigomba gufatirwa M23 kubera icyo gitero cy’i Goma.

Kuba Perezida Kabila arwanywa n’abaturage ba Congo benshi kandi aribo bitwa ko ”bamwitoreye” kandi abenshi bamurega intege nke zituma adakemura ibibazo bitandukanye igihugu gifite hakaba haniyongereyeho intege nke zo kuba atarashoboye kurinda ubusugire bw’igihugu bijyana n’ibirego by’uko hari ibyo aziranyeho na M23, ashobora kuba yarayemereye ku giti cye bijyanye n’uko hari n’abamushinja ubunyarwanda. Ibi byose iyo ubishyize hamwe umuntu asanga kugirana imishyikirano na M23 kuri Perezida Kabila bitazamworohera kuko uretse abo mu bice birimo imirwano bashaka ko imirwano ihagarara, abo mu tundi duce twa Congo ntabwo iby’imishyikirano babikozwa.

Ubwanditsi