Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!

Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Leta ya Congo yanze kuri uyu wa 18 Mata 2013 gushyira umukono ku masezerano yo gukuriraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda ziba ku butaka bwayo (cessation de statut de réfugié) ibyo byabereye i Pretoria muri Afrika y’Epfo.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Julien Paluku, wari muri iyo nama y’abaministre yigaga ku kibazo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda, ari umwe mu bahagarariye Leta ya Congo yatangarije i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata 2013, ko Leta ya Congo ifite impungenge ko hari igihe Leta y’u Rwanda yatangaza ko nta mpunzi y’umunyarwanda isigaye ku butaka bwa Congo ibyo rero byatuma impunzi z’abanyarwanda zibera umuzigo Leta ya Congo bakaba bakwaka ubwenegihugu bwa Congo.

Iyo nama y’abaministre yaberaga i Pretoria yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), hari hatumiwe ibihugu by’Afrika byiganjemo ibicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda. Hari abahagarariye u Burundi, Congo Kinshasa, Kenya, Malawi, Mozambique,  Congo Brazzaville, u Rwanda, Afrika y’Epfo, Uganda,  Zambia na Zimbabwe.

Iyo nama yigaga ku cyemezo cyo gukuriraho ubuhunzi impunzi z’abanyarwanda ziba muri Congo Kinshasa. Icyo cyemezo giteganywa n’abasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’impunzi yashyizweho umukono mu 1951 (Convention de 1951 sur le statut des réfugiés) n’amasezerano y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika yo mu 1969 (Convention de l’OUA de 1969) ajyanye n’imiterere bwite y’ibibazo by’impunzi ku mugabane w’Afrika.

Iyo cyemezo cyo gukuriraho impunzi uburenganzira bwo kwitwa impunzi akenshi gifatwa iyo bigaragaye ko habayeho amahinduka adasubirwaho kandi arambye mu gihugu impunzi zahunze ziturukamo ku buryo impamvu zatumye izo mpunzi zihunga zaba zitakiriho.

Icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda kigomba gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 30 Kamena 2013, Uburyo bwateganijwe na HCR n’uko kuva kuri iyo tariki abanyarwanda bahunze mbere ya tariki ya 31 Ukuboza 1998 bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi ngo kuko impamvu zatumye bahunga zitakiriho mu Rwanda!

Leta ya Congo ngo ntabwo irwanya ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo ariko yifuza ko hari ibyabanza gukorwa mbere y’uko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa.

Nk’uko bitangazwa na Bwana Julien Paluku, Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru icumbikiye nyinshi muri izo mpunzi ngo hagomba kubaho kwegeranya izo mpunzi mu nkambi zikabarurwa ngo kuko uburyo ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kimeze ngo ntabwo kimeze kimwe no mu bindi bihugu kuko izo muri Congo ntabwo ziba mu nkambi z’impunzi kuko zasenywe hagati ya 1996 na 1997 n’ingabo za Leta y’u Rwanda.

Kuri Leta ya Congo ngo ibyo kwegeranya impunzi no kuzibarura birangiye, hagomba kubazwa n’impunzi ubwazo niba zifuza gutaha. Kuri Julien Paluku ngo Leta ya Congo iramutse ishyize umukono kuri iki cyemezo ibyo twavuze haruguru bitabanje gukorwa, u Rwanda igihe cyose rushobora kwihakana abo baturage barwo bakaguma ku butaka bwa Congo ndetse bakaka ubwenegihugu bwa Congo kuko igihugu cyabo cyaba cyabihakanye kandi amategeko ya Congo ntabwo yemera gutanga ubwenegihugu mu buryo bw’ikivunge.

Leta ya Congo kandi irasaba ko amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda, HCR na Leta ya Congo ku bijyanye no gucyura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo yashyizweho umukono muri 2010 yasubirwamo.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, yo irihandagaza ikemeza ko ibibazo byatumye izo mpunzi zihunga bitagihari ngo nta mpamvu n’imwe ngo yatuma abo banyarwanda bakomeza kuba impunzi mu bihugu bahungiyemo! Ariko iyo umuntu abona umubare w’abanyarwanda bakomeje gufata inzira y’ubuhungiro kubera impamvu z’urubuga rwa politiki rudadiye, akarengane, ubukungu, igitugu cy’ishyaka riri ku butegetsi FPR n’ibindi… yibaza niba Leta y’u Rwanda itigiza nkana.

Ishyirwa umukono kuri ayo masezerano ryabaye risubitswe kubera ko Leta ya Congo yanze kuva ku izima, bikaba byimuriwe ikindi gihe.

Nyuma Genocide n’intambara byo mu 1994 ndetse n’intambara mu majyaruguru yo hati ya 1997 na 1998 abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 3,5 barahunze ariko abenshi muri bo baratahutse bacyuwe ku ngufu hagati ya 1996 na 1997 mu gikorwa cyaguyemo impunzi zitagira ingano.

Imibare y’agateganyo itangwa na Leta ya Congo, iravuga ko muri Congo habarizwa impunzi z’abanyarwanda zigera kuri 127 537.

Hagati aho i Bruxelles mu Bubiligi hateraniye inama mpuzamahanga nayo yiga ku kibazio cy’impunzi z’abanyarwanda.  Yitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose (Ubulayi, Amerika na Afurika) barimo abahagarariye ibihugu bicumbikiye impunzi, abahagarariye Amashyirahamwe y’impunzi (Cameroun, Mozambique, sénégal, Uganda,), Amashyirahamwe anyuranye ya Société Civile  kimwe n’abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame (RNC,FDU-Inkingi, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi, Ishema Party…).

Abari muri iyo nama bateye utwatsi icyo cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ngo basanga ari akagambane hagati y’abayobozi b’u Rwanda na bamwe mu bayobozi ba HCR, bakifuza ko abakoze icyo gikorwa cy’urugomo bashyikirizwa inkiko

Abafashe ijambo bose bashishikarizaga ibihugu byakiriye impunzi z’Abanyarwanda kutagwa mu mutego wa FPR ifite politiki mbisha ituma abaturage bakuka umutima bakarorongotana bafata inzira y’ubuhungiro ! Ntawe utewe ishema no kuba impunzi : umunsi igihugu cyacu cyatekanye by’ukuri, ubutegetsi bukarekera aho gutoteza rubanda, nta we uzahatira Abanyarwanda gutaha mu Rwababyaye, inzira barayizi !

Abitabiriye inama barasaba kandi impunzi kuba maso zikamenya kwivugira, abazihagarariye bakihugura bakamenya amategeko abarengera kandi bagahugukira kuganira n’abayobozi b’ibihugu bibacumbikiye kugira ngo hato hatagira abarenganywa cyangwa bagashyirwaho agahato ngo batahuke mu gihe batizeye umutekano wabo ndetse n’ibibazo bahunze bigihari.

Mu gusoza iyo nama hazagibwa impaka ku myanzuro igomba gushyikirizwa abarebwa n’iki kibazo bose, ni ukuvuga HCR, Leta y’U Rwanda, Impunzi, Ibihugu bicumbikiye impunzi, Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kigali ….

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Bravo Pascal Karinganire, Joseph Matata,Padiri Nahimana, Rnc Fdu n’izindi ntwari z’abanyarwanda mugumye kwitangira abandi, cyane cyane les sans voix! Tubari inyuma, kandi Kagame n’abo bafatanya ubugambayi tuzabatsinda kuko Imana iri ku ruhande rwacu!

Comments are closed.