Leta ya Congo yemeje ko yataye muri yombi Gen Léopold Mujyambere

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Gicurasi 2016, umuvugizi wa Leta ya Congo Bwana Lambert Mende yemeje amakuru avuga ko Gen Léopold Mujyambere yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Leta ya Congo mu mujyi wa Goma.

Bwana Mende yakomeje avuga ko ubu Gen Mujyambere yoherejwe i Kinshasa aho arimo kubazwa n’inzego z’umutekano za Congo. Ariko nta byinshi yatangaje ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Congo ntacyo byigeze bivuga kuri iryo fatwa.

Gen Mujyambere yavukiye muri Komini Tare muri Kigali Ngali mu 1962, yize amashuli yisumbuye mu iseminari Saint Vincent i Ndera, arangije amashuli yisumbuye yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) mu 1983 muri Promotion ya 24, yasohotse muri iryo shuli mu 1987 ari Sous-Lieutenant. Yakoze amahugurwa atandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga yiganjemo ay’abakomando.

Yabaye mu mitwe itandukanye akenshi yigisha imyitozo ya gikomando twavuga nko muri CE CDO Bigogwe, no muri ESM i Kigali.

Mu 1994 yari afite ipeti rya Capitaine akaba yari ashinzwe iperereza (S2) muri Bataillon Garde Présidentielle (GP), tariki ya 6 Mata 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyalimana mu rugendo yarimo i Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo indege yahanurwaga.

Yagumye mu gihugu cya Tanzaniya kugeza intambara isa nk’irangiye aho yavuye ahungira mu cyahoze ari Zaïre mu gace ka Bukavu.

Inkambi zimaze gusemya mu 1996 kimwe n’abandi banyarwanda yahungiye mu mashyamba arwana intambara zo kwirwanaho no kurengera impunzi kugeza ubwo atawe muri yombi.

Yashyizwe ku ntonde za ONU zimurega ibyaha by’intambara ariko mu buryo butamushija ku giti cye nk’umuntu ahubwo bishingiye ko ari umwe mu bayobozi b’ingabo za FDLR.

Abasesengura ibintu bahamya ko ibyo bihano byarashyizweho hagamijwe guca intege urugaga rwa FDLR kurusha inyungu z’ubutabera cyangwa kuzana amahoro mu karere.

Uburyo yafashwemo ntabwo burasobanuka neza ariko abakurikiranira ibintu hafi bahamya ko iki gikorwa cyashobotse kubera ubugambanyi bushingiye ku nzangano cyangwa gushaka indonke bya bamwe mu bari muri FDLR ubu cyangwa bayihozemo.

Kuba amakuru y’ifatwa rya Gen Mujyambere yatangiye gutangazwa cyane n’ibitangazamakuru bishyigikiye Leta ya Kigali mbere y’uko Leta ya Congo yamufashe igira icyo ivuga hari abakeka ko Leta y’u Rwanda yaba yagize uruhare mu ifatwa rya Gen Mujyambere n’ubwo Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku mugaragaro.

Ben Barugahare