Leta ya Congo yongeye kurega u Rwanda gufasha M23

Amakuru aturuka i Kinshasa muri Congo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2012, aravuga ko Leta y’icyo gihugu irega Leta y’u Rwanda kuba yaritwaje igikorwa cyo gucyura abasirikare bayo bari mu burasirazuba bwa Congo maze ikanashobora gusohora ku butaka bwa Congo abandi basirikare b’u Rwanda barwanyaga ingabo za Leta ya Congo bari kumwe n’inyeshyamba za M23.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Nzeri 2012, abasirikare b’abanyarwanda bari mu mutwe w’ingabo z’ikubitiro (forces spéciales) bavuye mu gace ka Rutshuru mu majyarguru ya Kivu ako karere igice kimwe cyako kikaba kiri mu maboko y’inyeshyamba za M23. Ngo izo ngabo zimazeyo ameze agera ku 9 zifatanije n’iza Congo guhashya inyeshyamba za FDLR nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende we yatangarije itangazamakuru ko ingabo z’u Rwanda zitwaje gucyura abasirikare bazo b’iperereza bari muri Congo, maze igahita icyura abandi basirikare bari binjiye muri Congo mu rwego rwo kurwanya ingabo z’icyo gihugu bafashije inyeshyamba za M23.

Itangazo rya minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abasirikare b’u Rwanda 357  bavuye mu gace ka Rutshuru bagasohokera ku butaka bwa Congo ahitwa i Kibumba hari abakuru b’ingabo za Congo zikinjirira mu Rwanda ku mupaka wa Kabuhanga. Izo ngabo ngo zinjiye zambaye imyenda y’ingabo za Congo maze bageze mu Rwanda bayikuramu bambara iy’u Rwanda indi bayisubiza abayobozi bwa Congo. Ibi bigaragazwa ku mafoto kandi bikanavugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Bwana Lambert Mende we siko abibona, avuga ko hari hemerewe kwinjira muri Congo abasirikare b’u Rwanda bari munsi ya 100 ngo none hasohotse abarenga 300, kuri we ngo harimo amayeri yo gusohora abasirikare b’u Rwanda bari muri M23 biyoberanyije mu rwego rwo kuyobya uburari no gusibanganya ibimenyetso mu gihe umuryango w’abibumbye washoboraga gufatira u Rwanda ibihano.

Uko bigaragara iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda kirimo amayeri mu rwego rwa diplomasi ndetse na politiki. Kuko ku ruhande rumwe rwa diplomasi n’ukwereka amahanga ko u Rwanda nta kuntu rwari gufasha inyeshyamba za M23 ngo rwongere rufashe na Leta ya Congo ingabo z’ibihugu byombi zibe zifatanije. Ibi birakenewe cyane kuri Leta y’u Rwanda mu gihe amahanga asa nk’aho atarimo kwakira neza ibisobanuro byayo ikomeje gutanga ihakana ko idafasha M23.

Naho ku ruhande rwa politiki u Rwanda rubonye uburyo bwo guteranya Leta ya Congo cyane cyane Perezida Kabila n’abaturage ba Congo n’ubundi bamwe muri bo bamushinjaga kuba umunyarwanda no gukorana n’u Rwanda kongeraho ko ugutorwa kwe mu matora ashize kutavugwaho rumwe. Ibi kandi bishimangirwa na bimwe mu byatangajwe na ministre w’ingabo z’u Rwanda James Kabarebe mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Colette Braeckman w’ikinyamakuru le soir aho avuga byinshi bishobora guteranya abategetsi ba Congo n’abaturage babo.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. ariko noneho ngirango congo irwaye mumutwe nonese abariya basirikare baza ntibahekejwe nabasirikare ba FARDC kandi hari na sasignature bakoreye imbere yuhagarariye igisirikare cyamerika ,nyine baguye mumutego nibihangane nonese ko mutavuze ko inteko yahamagaye KABILA gobamutuke kuko yangamaniye igihugu ,kariyanagakino kadi congo niyo igiye kugahomberamo ,naho menge we yarasaze nawe ariyamasezerao ntiyamenye igihe yasinyiwe gusayakwegera kabila akamusobanurira reka bamwambure nabamwe mubamurinda nibwo noneho aribube agiye hanze byimazeyo ,ntakuntu ntakuntu congo yaba yerelereye ijana gusa niharangiza hasohoke 371 baherekejwe nabajenerari bakongo ndetse na monusco ntibagire icyo babivugaho ejo , ejo nibatwa ba RWABUKAMBA barinda KABILA nabwo bazavuga ko batwye umubare munini

Comments are closed.