Leta ya FPR ikomeje kwibasira abatavuga rumwe nayo

Nyuma y’iterabwoba rirenze rikomeje gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali,ubuyobozi bw’ishyaka buratangariza abanyarwanda n’incuti zabo ko inkeregutabara zaraririye umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Gasabo bwana SHYIRAMBERE Dominic hanyuma umunyamabanga mukuru wa FDU bwana SIBOMANA Slyver waruhageze atabaye yahise afatirwa rimwe na Dominic ubu bakaba bafungiye kuri polisi I Remera.

Ntagushidikanya ko noneho FPR yamaramaje mu guca burundu amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi,kuko nta minsi yarishize abarwanashyaka badafungiwe mu ri gereza ya Kigali bazira gusa gusura umuyobozi w’ishyaka nyakubahwa Me NTAGANDA Bernard.

Aho kwica Gitera uzice ikibimutera kuko ntibazafunga u Rwanda rwose.

PS Imberakuri