LETA YA FPR INKOTANYI IGEZE AHO YEMERA KO HARI ABAFUNZWE KANDI BARANGIJE IBIHANO !

Nyuma y’igihe kirekire Ishyaka PS Imberakuri ridahwema kuvuga ko hari abanyarwanda afunzwe bararangije ibihano bari barahawe n’inkiko;

Nyuma y’aho FPR-Inkotanyi yakomeje kurwana inkundura ivuga ko ibyo bintu bivugwa ari binyoma byambaye ubusa ;

Rigarutse kandi ku bimenyetso simusiga ryagiye ritanga byerekana, amazina, imyirondoro ‘igihe bamaze bafunze;

Ryibukije kandi ko abo bantu bamaze igihe kinini bafungiwe akamama, none na FPR ikaba maze kwiyemerera koko ko bafungiwe ubusa;

Rigarutse ku mpaka zabaye hagati ya Ministri w’Umutekano n’uwo Ubutabera; rishingiye yane cyane ku bisobanuro Ministri w’Ubutabera kuri komisiyo ya Sena ishinzwe uburenganzira bwamuntu;

Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri ibi ikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS Imberakuri rifite agahehere ku mutima kuko nyuma  y’igihe kinini ridahwema kweraka leta ya Kigali ko mu magereza yo mu Rwanda hari imbaga y’abanyarwanda bafungiyemo kandi bararangije ibihano, ndetse n’abandi bakaba babaho mu bulyo bubi, ugeza aho barushwa agaciro n’inyamanswa, nyamara inzego zibishinzwe zikaba zali zarakomeje kwica amatwi, none ho abayobozi bakuru bagiye bakwemera Ukuri.

 Ingingo ya Kabiri :

Nk’uko byagaragajwe n’inzego za Leta ya Kigali, infungwa zirenga ibihumbi bitatu (3.000) zikomeje kuborera muri gereza kandi zararangije ibihano. Gusa tutagiye mu ntambara y’imibare, abakurikira neza ikibazo cy’amagereza bazi ko uyu mubare ari muto cyane ugereranyije n’abantu koko barangije ibihano kandi bakaba bagifunze, ndetse n’abafunze batagira amadosiye namba;

Ingingo ya gatatu

Kuba Leta ya Kigali yemeye ko hari benshi barangije ibihano ntibemererwe gutaha ni byiza. Gusa, Leta ikwiye gutera indi ntambwe ikabarekura vuba kandi ikabagenera n’indishyi. Ni ngombwa kandi ko n’abafunzwe bafatwa mbere na mbere nk’abantu aho kuba imbohe zihozwa ku kandoyi muri za kasho. Bakeneye uburenganzira bw’ibanze bujyanye no kubona ikibatunga aho guhabwa intica ntikize y’ibishyimbo n’ibigori byaboze. Bakeneye kandi wivuza no gusurwa n’imiryango yabo, bityo n’abashora kubagezaho agafunguro bakakabagezaho, aho kubahatira guhahira muri kantine zashyizweho mu ma gereza zigamije gusiga iheruheru imiryango y’imfungwa kubera ibiciro bihanitse byashyiliweho kongera indonke za ba nyili
kantine.

Ingingo ya kane

Tutibagiwe n’uko imanza nyinshi zagiye zirangwa cyane cyane no kumvisha no kunyaga imitungo y’abandi, ishyaka PS Imberakuri rirongera gusaba Leta ya Kigali kuzilikana ko Ubucamanza bwigenga kandi bukorera mu Ukuri ari imwe mu nkingi y’inyabutatu yagombye kuranga ubutegetsi bwose. Bityo rero, hakaba hakwiye gufatwa vuba ingamba zihamye zo gukosora ayo makosa yose yagiye aboneka ku bulyo abanyarwanda bakongera kubugilira ikizere.

Imberakuri ntituzatezuka guharanira Ubucamanza abanyarwanda bose bibonamo.

Bikorewe i Kigali kuwa 16 Werurwe 2015

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI

MWIZERWA Sylver (sé)