LETA YA FPR-INKOTANYI IKOMEJE GUCUZA ABANYARWANDA UDUCYE TWABO

Justin Bahunga, umuvugizi w'ishyaka FDU-Inkingi

Ishyaka FDU-Inkingi, umutwe wa politike utavuga rumwe na Leta ya Kigali, ryamaganye ryivuye inyuma ubujura bukabije Abanyarwanda bongeye kugirirwa, aho ingoma y’Agatsiko ya FPR-Inkotanyi imaze gutegeka abakozi bose gutanga 50% ku mushahara wabo bashyigikira Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi mu ngirwa-matora y’Umukuru w’igihugu yo muli Kanama uyu mwaka.

Twongeye kwibutsa ko niba ukwiyamariza kuyobora igihugu ari uburenganzira bwa buli munyarwanda, nta munyarwanda ukwiye guhatirwa gushyigikira umukandida runaka. Turahamya ko n’ubwo byanditse ko abazatanga uyu « musanzu udasanzwe » ubazwa abayoboke ba FPR-Inkotanyi gusa, mu by’ukuli ni abanyarwanda bose bafite umushahara w’ukwezi bazawutanga, kuko ni abakoresha bategetswe gucamo kabili umushahara wa buli mukozi wabo.

Mu gihe umushahara w’umuntu ari ndakorwaho, biteye isoni kwumva Leta ya FPR-Inkotanyi itinyuka gukora ikintu nk’iki ikanategeka ko n’uzava ku kazi atarangije kwishyura uriya musanzu asinyira ko asabye umukoresha we kuwuvana ingunga imwe ku mperekeza ze. Ubu ni ubujura bukabije bukwiye kwamaganwa n’Abanyarwanda bose.

Twibutse ko aya matora yo muli Kanama ari ikinamico riteye ishozi kuko Prezida Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi ubuziraherezo. Kuva ahindura itegeko-nshinga muli ya Referendumu mu Ukuboza 2015 abeshya ko abisabwe n’abaturage, akiha izindi manda, yerekanye ko nta matora akenewe mu Rwanda. Twibutse ko mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda kuli 24/12/20155 yagize ati : « Mbashimiye ko mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi… », bivuga neza ko kuli we amatora yarangiye. Kuba rero amatora yararangiye Leta igacuza Abanyarwanda uducye babonye biyushye akuya, mu gihe mu Rwanda ikibazo cyo kuramuka ari ingorabahizi, si ubujura gusa ahubwo ni ubushinyaguzi n’ubugome budasanzwe.

Dusabye abanyarwanda bazakwa aya mafaranga kubifata nk’umwenda FPR na jenerali Paul Kagame bagomba kuzabishyura, byanze bikunze, hiyongereyeho inyungu n’izindi ndishyi. Ese ubundi ko bizwi ko FPR ifite ubushobozi buhagije kubera kwikubira iby’u Rwanda byose ibinyujije mu bigo byayo by’ubucuruzi nka Crystal Ventures, Horizon n’ibindi, kuki yakomeza kunyunyuza imitsi y’abatishoboye ? Ese ko Paul Kagame we ubwe afite imali ihagije, uhereye ku mafaranga atagira ingano akura mu ndege ze ahora agendamo zikodeshejwe na Leta ku giciro we ubwe yishyiliraho, kuki yakomeza kunyunyuza imitsi y’abatishoboye ?

Ikindi kw’isabukuru y’imyaka 50 “Banki de Kigali” we ubwe yivugiye atajya akora ku mushahara we kuva yawushyira kuri Konti.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Abanyarwanda bose kwamagana bivuye inyuma iki cyemezo. Rirasaba kandi abo ubu bujura buteganijwe kuzageraho ko bakomera ku gashahara kabo.

Bikorewe i Londres, none taliki ya 29/05/2017

Justini BAHUNGA, Komiseri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi

Contact : [email protected]