“LETA YA FPR INKOTANYI YIYEMEJE KUNYUNYUZA ABAKOZI BA LETA N’ABAKORA MU BIGO BYIGENGA IBYITIRIRA INKUNGA Y’UBWISUNGANE MU KWIVUZA”

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 02/03/2020

Taliki ya 26/2/2020 Ministre w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasohoye itangazo risaba abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera kujya bakata 0,5% ku mushahara wa buri kwezi ku bakozi babo maze bakawushyikiriza Ikigo cy’Ubwisungane mu Rwanda (RSSB). Icyo cyemezo gishingiye ku Iteka rya Ministri w’Intebe n° 034/1 ryo kuwa 13/01/2020 ryasohotse mu Igaziti ya Leta yo kuwa 13 Gashyantare 2020 ryerekere ubwisungane mu kwivuza. Muri iri Iteka, Minisitiri w’Intebe yashyizeho kandi yameza inkomoko zitandukanye nshya z’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI bashingiye ko imishahara y’abakozi basanzwe isanzwe itajyanye n’ibiciro bidahwema kuzamuka ku masoko, basanga bidakwiriye ko abo bakozi basongwa bakatwa ariya mafaranga ku umushahara wabo wa buri kwezi.

Ikindi, baributsa ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 73 y’Itegeko n°66/2018 ryo kuwa 30/8/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda bityo umukoresha akaba adafite uburenganzira bwo kugira amafaranga akura ku umushahara w’umukozi atabyemeye .

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi basanga iri Iteka rya Ministre w’Intebe ryarafashwe ku nyungu za FPR INKOTANYI cyane cyane ko iyi misanzu izanyuzwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda cyabaye imbyeyi ikamwa na FPR INKOTANYI .

Ubu, igiteye amakenga ni uko mu nkomoko zinyuranye zishyirwa mu cyezi n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe harimo amafaranga yari yaragenewe ibindi bikorwa yari yarateganyijwe mu ngingo y’imari ya 2019-2020. Ibi bigatuma hakwibazwa niba ibyo bikorwa bizahagarara cyangwa niba bitari baringa. Aha havugwa nk’amafaranga 100 Frw yakwa ku mahoro kuri parking z’ibinyabiziga, amafaranga atangwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ( Contôle Technique) n’ibindi.

Abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI barasanga Iteka rya Minisitiri w’Intebe aho ritegeka ko umukozi azajya atwarwa 0,5% by’umushahara we rinyuranyije n’Itegeko rigenga umurimo nk’uko byasobanuwe haruguru ndetse n’Itegeko rigenga imisoro aho rifata amafaranga avuye mu misoro rikayashyira mu bwisungane mu kwivuza kandi atari byo yari ateganyirijwe mu ngengo y’imari. Aha havugwa nk’umusoro ukomoka kwihererekanya ry’imodoka na moto mu gihe habaye igurisha.

Ikigaragara ni uko Leta ya FPR INKOTANYI yaburaniwe kubera gucunga nabi umutungo w’igihugu itubahiriza ibikubiye mu ngengo y’imari no kuba amafaranga y’imfashanyo byaragaragaye ko asigaye anyerezwa akabikwa hanze y’igihugu nk’uko byemezwa na raporo ya Banki y’Isi. Ubu,FPR INKOTANYI yiyemeje gukama abakozi ba Leta n’abakora mu bigo byigenga yitwaje ubwisungane mu kwivuza nyamara bigaragara ko aya mafaranga azacibwa abo bakozi ashobora gushyirwa mu zindi gahunda zidafitiye inyungu rubanda nk’uko yabigeze umuco.

Mu gusoza,abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI bamaganye iki cyemezo cyo gukata abakozi umushahara wabo kuko kidakurikije amategeko kikaba kandi kije gusonga abakozi kibongereraho undi mutwaro nyuma yo kubazwa indi misanzu idasobanutse irimo umusanzu wa FPR INKOTANYI ubundi wagombye gutangwa gusa n’abayoboke bayo,umusanzu w’umutekano, umusanzu w’isuku nyamara Leta ariyo yagombye gutunganya ibyo bikorwa ikoresheje imisoro ica Abanyarwanda.

Bikorewe i Kigali,kuwa 02 Werurwe 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidante wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)