« LETA YA FPR IRASHAKA KWAMBURA BYA KIBOKO BAMWE MU BANYARWANDA BAFITE IBIBANZA MU MUGI WA KIGALI YITWAJE INAMA YA COMMONWEALTH »

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°16/PS.IMB/NB/2019 : 

Hashingiye ku kiganiro Umugi wa Kigali watanze kirebana n’abantu bashobora kwamburwa ibibanza byabo biri mu Mugi wa Kigali ;

Hashingiye  kandi ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemeza ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa ;

Bimaze kugaragara ko Umugi wa Kigali ushaka gutwara ibi bibanza mu rwego rwo kwimakaza isuku cyane ko hitegurwa inama ya Commonwealth  izabera mu Rwanda 2019 nk’uko wabitangaje ;

Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda n’Amahanga ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS Imberakuri ryamagane ku umugaragaro umugambi wa Leta ya FPR ugamije kwambura bya kiboko bamwe mu Banyarwanda ibibanza byabo biherereye mu Mugi wa Kigali hitwaje gusa ko bananiwe kuzamuramo amazu nyamara ikiyibagiza  ko aba banyarwanda bashobora kuba barabuze amikoro nyuma yo gusenya amazu yari muri ibyo bibanza byabo.

Ingingo ya 2 :

Ishyaka PS Imberakuri riributsa Leta y’u Rwanda ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.Kwambura bya kiboko aba Banyarwanda hitwajwe impamvu iyo ariyo yose bifatwa nk’icyaha cyo kwica Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ingingo ya 3 :

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga  kwambura rubanda umutungo wabo mu rwego rwo kwimakaza isuku kubera ko gusa u Rwanda rwitegura kwakira inama ya Commonwealth ari urwitwazo  rwo kugira ngo   icuze  abo Banyarwanda umutungo wabo maze iwugabire abatoni bayo cyane ko bigaraga ko  muri Kigali hari ahandi hari  ibibanza byinshi  byananiwe kubakwa hakaba  harabaye ibihuru nyuma y’aho rubanda rutegetswe  kwimuka shishi itabona.

Ingingo ya 4 :

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda igomba kwegura kuko yananiwe kuvugira no kurengera  inyungu za Rubanda  rwayitoye nyuma y’aho Leta ya FPR ikomeje kwambura Abanyarwanda imitungo yabo kugeza n’aho ubu yeyemeje gutwara ibibanza bya bamwe babifite i Kigali kugirango yirarire ku  Banyamahanga bazitabira inama ya Commonwealth.

Bikorewe i Kigali kuwa 13 Ugushyingo 2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka rya PS Imberakuri (Sé)