Leta ya Kagame irahakana ikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

« urupfu rw’umuntu wigaragaje nk’urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye » 

Hon. Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi yahuye n’ikibazo kitoroshye cyo kwemeza isi yose ko koko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside. Abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga na bo akenshi bakomezaga gushimangira ko nta jenoside yabaye kugeza aho mu mwaka wa 2006 icyo kibazo gikemuwe bidasubirwaho ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu Rwanda ari jenoside. Kugeza na n’ubu ubwicanyi bwakorewe abahutu bwo kuva ku itariiki ya 1 Ukwakira 1990 buracyagibwaho impaka, nta rukiko rubifitiye ubushobozi rwari rwafata umwanzuro ko ari jenoside n’ubwo bwose hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ari jenoside koko! Ni ukuvuga ngo ni jenoside ititwa jenoside.

Jenoside yakorewe abatutsi ikimara kwemezwa ku buryo budasubirwaho, leta y’u Rwanda yatangiye urugamba rwo kwibasira abantu bakoraga commentaire iyo ari yo yose kuri jenoside. Utararezwe kuyihakana yarezwe kuyipfobya. Guhakana jenoside umuntu agenekereje yavuga ko ari ukuvuga ko itabayeho cyangwa se kwerekana ko yari ngombwa. Cyakora gupfobya byo igisobanuro gikunze kugorana. Mu Kinyarwanda gupfobya bisobanura gusuzugura ikintu, ukakigira gitoya ugamije kwerekana ko nta gaciro gifite.

Imanza zagiye zicibwa zo gupfobya jenoside akenshi wasangaga umuntu aregwa icyo cyaha byo nyine kuko yavuze ko n’abahutu bishwe kandi bakeneye ubutabera.Icyo kikaba icyaha cyo gupfobya jenoside ngo kuko ugereranyije ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu. Cyakora hari n’ibindi byagiye bifatwa nko gupfobya jenoside: urugero nko kugerageza ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro. Iyo witegereje neza usanga nta tandukanyirizo risobanutse hagati yo guhakana no gupfobya jenoside. Kubera kudasobanuka byageze aho umuhutu wese yirinda gukora commentaire ijyanye na jenoside kuko yashoboraga guhita ashinjwa ibyo byaha twavuze haruguru, ni uko jenoside iragenda iba tabou ku bahutu, ntawe ushobora gutanga igitekerezo.

Tugendeye kuri logique y’uko kugerageza kwerekana ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro bikaba gupfobya cyangwa guhakana jenoside, turasanga ibyo leta ya Kigali irimo ikora ubu nabyo bihakana cyangwa se bigapfobya jenoside. Reka tubisesengure:

  1.   »Umwanzi w’u Rwanda n’iyo yapfa ntibikwiye kutubuza gusinzira »

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ku byerekeye urupfu rwa Koloneli Karegeya Patrick. Mushikiwabo avuga ko Karegeya nk’umuntu wagaragaje ko arwanya Leta y’u Rwanda adakwiye kuririrwa n’ubwo yapfa. Ikindi Mushikiwabo yemeza ko Karegeya ari umuntu mubi cyane kuko yafatanyaga n’abarwanya u Rwanda aribo ba FDLR ndetse ngo bakaba barateraga ama grenades mu gihugu bagahitana abanyarwanda. Musihikiwabo yanageze aho avuga ko umuntu urwanya Leta nayo igomba kumurwanya nta kundi byamera.Mu kuvuga ibi Mushikiwabo arerekana ko iyicwa rya Karegeya nta kibazo riteye ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo byavuze ko Leta y’u Rwanda irimo guca amarenga ko ariyo yishe Karegeya

habumuremyi« Kugambanira igihugu cyakugize uwo uwo uri we bigira ingaruka umuntu agomba kwirengera »

P. Damien Habumuremyi, Ministre w’intebe w’u Rwanda.

Mushikiwabo yunganiwe na Ministiri w’intebe mu kwemeza ko kugambanira igihugu bigomba kugira ingaruka ku muntu wese. Aba bombi bafite imyanya ikomeye muri Leta ni ukuvuga ko ibyo batubwiye ari na byo umukuru wa yo Paul Kagame atekereza. Iyo bitaba ibyo aba yabasabye guhita begura. Byumvikane neza ko iyo Mushikiwabo na Habumuremyi baza kuvuga ko Leta yashakishaga Karegeya ngo arangize ibihano yakatiwe cyangwa se aburane ibirego byo gushaka kuvutsa igihugu umudendezo byari kuba bitandukanye n’uko byitwaye ubu. Reka ibyo tube tubiretse dusubize amaso inyuma gatoya mu myaka 20 ishize.

2. « Umwanzi w’u Rwanda ni Inyenzi Nkotanyi zateye u Rwanda hamwe n’ibyitso byazo »

Iyi ni imvugo yakoreshejwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi akenshi yari igamije kwereka abantu ko umututsi wese( icyitso) ari umwanzi w’igihugu bityo akaba nta mwanya afite mu Rwanda. Ni ukuvuga ngo umwanzi w’igihugu aramutse apfuye ntibyabuza igihugu gusinzira. Na nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi abantu benshi ntibigeze bumva impamvu baregwa jenoside kandi nyamara bo barabwiwe ko barimo gutabara igihugu bagikiza umwanzi n’ibyitso bye.

3. Mushikiwabo arahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi

Ndabivuga ntya kuko Mushikiwabo asubiye mu mvugo FPR ivuga ko ariyo yakoreshejwe mu gukangurira abantu jenoside. Iyi mvugo yerekanaga ko kwikiza umwanzi (Inkotanyi) n’ibyitso byazo (Abatutsi) nta kibazo cyarimo kabone n’ubwo bwari ubwicanyi. Uwasubira muri aya magambo muri iki gihe cya FPR nta shiti yashinjwa guhakana no gupfobya jenoside kandi koko yaba abikora. None dore Mushikiwabo niyo magambo asubiyemo mu rwego rwo kwerekana ko umwanzi(Karegeya) yagombaga kwicwa. Gukoresha aya magambo ni ukwerekana ko n’amagambo yakoreshwejwe mu gukangurira abantu gukora jenoside yari afite ishingiro. Par conséquent, ni ukwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro kuko abantu bikizaga umwanzi n’ibyitso bye.

Aha hari uwavuga ati abatutsi ntibari abanzi. Igisubizo ni ukubanza kumenya ni nde ugena umwanzi w’igihugu. Iyo igihugu cyatewe ubusanzwe leta igira ijambo igeza ku baturage ikanavuga icyo amaperereza yagaragaje ku bijyanye n’umwanzi. Niba Leta yaravuze ko umwanzi ari FPR n’ibyitso( njye sinabyiyumviye) ni ukuvuga ko abavuzwe bafatwa nk’abanzi koko kabone n’aho byaba atari ukuri. Uyu munsi niba umuvugizi wa guverinoma avuze ku mugaragaro ko Karegeya na bagenzi be ari abanzi ndetse leta igomba kubarwanya ni uko bifatwa nyine n’ubwo byaba atari ukuri.

Gushyigkira imvugo abakoze jenoside bitwaje kandi bakaba barumvaga ko bakoraga ibikwiye, ukayisubiramo nawe wemeza ko kwica bikwiye kuko wikiza umwanzi nk’uko abakoze jenoside babivugaga, nta kundi njye nagufata uretse kuvuga ko nawe uhakana jenoside ukanayipfobya.

Namwe mumbwire uko mubyumva.

Chaste Gahunde