Leta ya Kagame ni umubyeyi gito wikora mu nda.

Lydie KAYITESI

Yanditswe na Lydie KAYITESI

Muri ino minsi Abanyarwanda bari mu gihirahiro n’akaga gakomeye. Ubundi umuntu wese anyurwa no gusabana no kubaho yisanzuye mu bimukikije byose. Mu kinyarwanda bakavuga ngo : « Kubaho ni ukubana ». Iyo mvugo ntitwayihagarikira mu mubano umuntu agirana n’abandi bantu gusa, ahubwo n’ibindi bimukikije byose kuko iyo tuvuze ubuzima tuba tuvuze ibintu byose bimufasha kubaho. 

Ingorane z’Abanyarwanda rero aho zikomereye ni uko bakandamijwe n’u butegetsi bubabuza kubaho neza ubwabo, ntibabashe kugirana imishyikirano n’abo bashatse kandi ntibabashe guhahira aho bunguka.

Tumaze iminsi twumva ikibazo cy’Abantu baraswa ku manywa y’ihangu bazira ko bambutse umupaka uhuza u Rwanda na Uganda bajyanywe no kwihahira. Ubuhahirane ku mipaka ni ikimenyetso cy’umubano ubwisanzure abaturage b’igihugu kimwe baba bafitanye n’abandi baturage b’ikindi gihugu kandi bikabagirira bose akamaro kuko baba bashobora ku bona ibintu byo hakurya cyangwa hakuno ku buryo butabahenze. 

Nubwo Leta itareka abantu bakora magendu uko bishakiye, nta nubwo ikwiye kubuza abaturage baturiye umupaka guhahirana no kugendererana kuko akenshi baba banafitanye indi mishyikirano ikomeye doreko hari nubwo baba bakomoka mu miryango imwe cyangwa barashyingiranye. Iri hame rero niryo ritera Leta kureka abantu bose bashobora gusohokana cyangwa kwinjiza  ibintu runaka mu rwego rw’imibanire itari ubucuruzi buzana inyugu, bakabyinjiza nta nkomyi.

Mu bisanzwe, Leta imeze nk’umubyeyi urebera abana, akaba hari ibyo yababuza n’ibyo agomba kubareka bagakora bisanzuye, byose akabikorana ineza agamije mbere ya byose ikibafitiye akamaro cyatuma barushaho kubaho neza.

Leta ya Kagame yo yagize itya yanduranya kuri Leta ya Uganda ku nyungu za Kagame gusa, ku buryo ubu abangamiye cyane abaturage ba Uganda kandi magingo aya amaze gukururira ingorane nyinshi n’Abanyarwanda.  Kuberako Kagame adashaka kwemera amakosa ye kurengera igihugu cya Uganda yihaye gufunga imipaka kugirango abantu batamenyako hari ibindi bibazo kandi ariwe nyirabayazana.

Ikibazo nyacyo rero ni ubugome bwa Kagame wibwirako ashobora kwica abantu bose. Kandi Kagame  aziko atwaye Abanyarwanda nabi ku buryo bashobora kumutungura bakamukura ku butegetsi. Bigatuma ahora yanduranya no mu mahanga kubera akeka ko ashobora kuzashyigikira abamutera.

Mu gihe yajyaga yirirwa abeshya ngo Uganda niyo itoteza Abanyarwanda ngo ikabafungira ubusa, bimaze kugaragara ahubwo ko  Uganda ariyo ibatabara iyo bibasiwe n’intore za Kagame.

Ni kenshi Kagame n’intoreze bakomeje kugenda bagurira bamwe mu Banyayuganda ngo batoteze banashimute Abanyarwanda  bamuhungiye muri Uganda. Ibi byagezaho bigaragara ko bibangamiye ubusugire bw’igihugu cya Uganda ndetse n’umutekano w’Abanyayuganda muri rusange. Ambasade y’u Rwanda ari nayo ishinzwe gutegura ibyo bikorwa byose yari imaze kuba nk’agahugu mu kandi. Byari bimaze no kuvamo igisebo ku butegetsi bwa Uganda kuko byagaragazaga ko muri Uganda nta mutekano uharangwa bikaba byanabuza ba mukerarugendo kujya muri Uganda mu rwego rwa turisimi.

Ubu tumaze kumva ko iKigali baburana cyane ngo abantu Uganda yavuze ko barashwe n’abasirikari b’u Rwanda, ngo ntibarasiwe muri Uganda ngo ahubwo barasiwe mu u Rwanda. None ndibaza igikomeye ni iki ? Ni uko abantu baguye Uganda cyangwa ni uko abantu bishwe kandi barashwe n’umusilikari ? Uburyo basobanura ikibazo nka kiriya bigaragaza ko abasilikari baba bahawe amabwiriza yo kwica abaturage b’inzirakarengane. 

Kuba Kagame adakorana n’igihugu gicumbikira Abanyarwanda kandi kikabarinda ababahungabanya ahubwo ugasanga yirasira abaturage ababuza kwihahira no kubana n’abaturanyi ni byo bituma mvuga ngo Kagame ni nk’umubyeyi gito wikora mu nda.

2 COMMENTS

  1. KAGAME a obtenu un passeport de tuer de la part de ses maîtres. Verser et marcher dans le sang des Rwandais indifféremment de sexe est devenu, pour Kagame, un outil de gestion de gestion des affaires publiques ou de notre pays. Cette gestion est appréciée par ses maîtres et les bailleurs de fonds au vu de la performance obtenue dans la repressions , exécutions et disparitions des Rwandais. Il convient de préciser que Kagame a, sans vergogne, dit devant des millions de Rwandais que tuer les Rwandais indifféremment d’âge et de sexe ne lui cause aucun problème. Il n’est donc pas pas étonnant que face au cadavre de notre compatriote exhibé comme une marchandise avariée par Museveni à la presse internationale au titre de preuve du méfait de Kagame, les maîtres du Rwanda ont observé le silence de tombeau. Dans un premier temps, ils ont même nié que l’auteur du crime n’est pas Rwandais mais ougandais. Mais face à l’évidence, ils ont que c’est un Rwandais qui était allé en Ouganda pour assister à un mariage. Autrement dit sous peine d’être exécuté comme un chien sans maître, il est interdit aux Rwandais d’aller rendre visite leurs parents et proches de l’autre côté de la frontière nord. Les mesures et les sanctions à savoir la mort décidées par Kagame ne concernent que les bas peuple rwandais. Des centaines d’enfants d’oligarques du régime qui font leurs études dans les meilleures écoles et universités ougandaises ne sont pas concernés. Ils disposent de liberté d’aller et venir dans les deux pays. Il est de notoriété publique que l’école rwandaise sous Kagame ne concerne que les enfants du bas peuple rwandais. Les enfants d’oligarques du régime font leurs études dans les écoles et universités anglo-saxones, le tout sous les frais de l’Etat Rwandais et donc des Rwandais.
    Il n’y a aucun problème entre le Peuple ougandais et le Peuple Rwandais. Il s’agit d’un problème entre Kagame et son ancien maître. Le commandant suprême rwandais prétend qu’il n’est plus l’obligé de Museveni et que subséquemment il est son homologue et doivent parler d’égal et à égal. Selon Kagame , Museveni soutient les opposants politiques dont l’objectif est de l’éjecter. Kagame est mieux placé pour connaître la haute expertise de Museveni (frère du feu Habyarimana, disait-il devant des millions de Rwandais) dans ce domaine. Le comble est que Kagame, au lieu d’affronter tout droit Museveni et par conséquent montrer au monde sa puissance ou ce qu’il vaut exactement, il broie les paysans rwandais soit par les armes soit par la faim. Par ailleurs, alors que le Président Français, Emmanuel Macron lui donné les clefs de l’OIF, Kagame n’est pas content. La coopération militaire et économique entre l’Ouganda et la France sont au bon fixe et se développe davantage. Kagame n’est pas content comme en témoigne les propos publics de James Kabarebe, l’obligé en chef de Kagame: la France forme les militaires ougandais et arme l’Ouganda pour nous attaquer. Autrement dit, la France soutient un pays qui veut éjecter Kagame. In fine l’acte de Macron est sans effet quant aux rapports entre Kagame et la France.

  2. intambara hagati ya uganda nu rwanda ntabwo ariyo nzira ikwiye yo gukuraho kagame. ku mpande zombi hapfa abantu benshi cyane kuburyo ntawe ukwiye kubyifuza. kandi intambara yamara imyaka myinshi nkiya Ethiopia na Eriteria.

Comments are closed.