Leta ya Kagame yasohoye imishahara mishya: byifashe bite ugereranyije n’uko byari bisanzwe?

Taliki 14 Nyakanga 2012, leta ya Paul Kagame ibinyujije mu igazeti ya leta numero idasanzwe yo kuri iyo taliki, yashyizeho imishahara mishya ku bategetsi bakuru muri za minisiteri no mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi ndetse no ku bayobozi bo mu bigo bya leta na za komisiyo hamwe n’abakora mu nzego z’ubuvuzi kuva mu bitaro bikuru kugeza mu bigo nderabuzima. Ikitagaragara muri iyi mishahara ni ibihembo bigenerwa abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abasirikari n’abapolisi.

Kuba aba batari muri iyi mishahara mishya,n’iyo hakwitwazwa ko byaba bifite andi mategeko abigenga, byaba bigaragara ko yaba ari imikorere mibi y’ubutegetsi kuko ibyo aribyo byose bose barahembwa kandi bagahembwa ku ngengo y’imari ya leta bikaba byari bikwiye ko imishahara yabo nayo igaragazwa mu igazeti ya leta idasanzwe yo kuwa 14 Nyakanga 2012 kugirango havanweho urujijo rw’abakoresha bamwe (abakozi b’uturere) bashaka kurindagiza abarimu bitwaza ko ari bo babahemba. Keretse rero leta ibaye yarabikoze nkana kugirango yirinde amakimbirane ashobora kuvuka igihe bariya twavuze batari muri iriya mishahara baramutse babonye ibigenerwa abandi bakozi bakarakazwa n’uko bo bahembwa intica ntikize kandi bose bakorera umukoresha umwe ari we leta.

Na none ikitaravuzwe muri iyo gazeti idasanzwe ni umushahara wa perezida hamwe n’imishahara y’abaminisitiri ubundi yari isanzwe igaragara mu iteka rya perezida N°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho indamunite n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu ryaje guhindurwa n’iteka rya perezida N°52/01 ryo kuwa 12/10/2006. Icyo gihe icyahinduwe ni uko:

ₒ Perezida wa Repubulika yavuye kuri 3.890.282 Frw buri kwezi akajya kuri 4.781.700 Frw buri kwezi by’umushahara w’imbumbe hatarimo ibindi agenerwa bidakubiye mu mushahara.

ₒ Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bavuye kuri 2.796.325 Frw buri kwezi bajya kuri 3 434 642 Frw buri kwezi.

ₒ Minisitiri w’Intebe yavuye kuri 2.326.689 Frw buri kwezi ajya kuri 2 986 515 Frw buri kwezi.

ₒ Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Abandi bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa bavuye kuri 1.042.089 Frw ku ba Minisitiri na 1.035.770 Frw ku Banyamabanga ba Leta bajya kuri 1.847.608 Frw ku ba Minisitiri na 1.774.539 Frw ku Banyamabanga ba Leta.

ₒ Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bavuye kuri 1.065.305 Frw buri kwezi bajya kuri 1.774.539 Frw.

Abasenateri n’Abadepite bavuye kuri 758.893 Frw ku basenateri na 649.432 Frw ku badepite bajya kuri 1 280 984 Frws ku ba Senateri na 1 230 324 Frw ku badepite.

Ikigaragara mu ihinduka ry’iri teka rya perezida ritari rinamaze umwaka umwe ( Ukuboza 2005 – Ukwakira 2006) ni uko imishahara y’abategetsi bakuru kuva kuri perezida kugera ku bayobozi b’Intara icyo gihe yazamuwe cyane ikaba ari nayo bakibarizwaho dore ko iri tegeko rya Nyakanga 2012 ritagaragaza imishahara yabo. Ikindi ni uko ibyo bahabwaga by’inyongera n’iryo tegeko rya 2005 bakomeje kubigumana mu itegeko rya 2006 kugeza magingo aya. Impamvu yo kutagaragazwa ntiyigeze isobanurwa muri iryo tegeko rishya.

Ibyo abo bategetsi batavuzwe n’iri tegeko rishya bagenerwaga n’itegeko by’inyongera bivugwa bitya: Ingingo ya 7 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :

I.Perezida wa Repubulika:

Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na 6.500.000 Frw buri kwezi;
Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone igendanwa, fax, internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose ryangombwa rimufasha gusohoza inshingano ze. Uburyo bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta ;
Uburinzi (gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose hagaragaye ko bukenewe.

II.Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta,

– Indamunite yo kubunganira ku icumbi n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri kwezi ;
Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100.0000
Frw) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 Frw)
ku kwezi ;
Leta iha Misitiri n’Umunyamabanga wa Leta amafaranga 12 000 000 mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;

III.Ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Abandi bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, bagenerwa buri wese ibi bikurikira:

– Guverineri n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, bahagarariye Umukuru w’Igihugu mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali, bakodesherezwa icumbi rifite agaciro katarengeje amafaranga 400.000 ku kwezi;

IV.Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Abandi bagize Guverinoma bahabwa:

– Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5.000.000 Frw mu gihe batangiye imirimo yabo ;
– Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya 2.500 na 3.000 cc, ku giciro ntarengwa cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni cumi (10.000.000 Frw) kugira ngo ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imikoreshereze y’imodoka akorwa hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
Amafaranga angana na 475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.

Ibyo abategetsi bagenerwaga n’itegeko by’inyongera bivugwa nanone mu yindi ngingo bitya: Ingingo ya 8 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :

V.Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese ibi bikurikira:

– Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
– Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ ibihumbi ijana (100.0000 FRW) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 FRW) ku kwezi ;
– Leta iha buri wese 12 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
– Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe batangiye imirimo yabo ;
Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ifite agaciro ka 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugirango ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imicungire n’imikoreshereze y’imodoka akorwa hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
– Amafaranga angana na 475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.

Ibyo abategetsi bagenerwaga n’itegeko by’inyongera bivugwa bitya: Ingingo ya 9 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :

VI.Abasenateri n’Abadepite bagenerwa ibi bikurikira :

– Indamunite yo kubunganira ku cumbi n’ibindi ingana na 137 851 Frws buri kwezi.
– Amafaranga 50 000Frws buri kwezi yo kwishyura telefoni igendanwa
– Abasenateri n’Abadepite basonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 1.500 na
2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na 15.000.000 Frw ku ba Depite igeze i Kigali.
– Leta irabishingira mu gihe bafashe inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi akorera mu Rwanda. Buri wese na none agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 325.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
– Kubera imirimo bakora, Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no m’Umutwe w’Abadepite, bongererwa buri wese 35.000 Frw naho Abavisi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa buri wese 30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Kuba hari abandi Bayobozi bashyirwa ku rwego rumwe n’Abanyapolitiki bavugwa muri iri teka, ntibivuga ko bose bahabwa ibiteganywa muri iri teka, kuko indamunite zihabwa umukozi, zigenwa hadakurikijwe urwego yashyizwemo ku buryo bw’icyubahiro ahubwo hakurikizwa uburemere bw’imirimo akora.

Byifashe bite mu mishahara yagaragajwe mu igazeti ya leta idasanzwe yo kuwa 14 Nyakanga 2012?

Mu igazeti nshya: imishahara y’abategetsi twavuze haruguru ntigaragazwamo. Imishahara y’ umushinjacyaha mukuru, umuyobozi w’urukiko rukuru n’urw’ikirenga n’abakozi b’inkiko nayo ntigaragazwamo. Abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri bazahabwa 1,613,167 naho ba Ambasaderi bazahabwa 1,518,27. Abayobozi b’ibigo bya leta na za komisiyo hafi ya bose bari kuri 2 011 950 ariko hari abari munsi bitewe n’bigo na za komisiyo bayobora hari n’abandi bari hejuru. Umushahara munini ni 2,723,234 (umuyobozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA hamwe n’uw’icy’amazi n’amashanyarazi EWSA), umushahara muto ni 75 288 (umufasha mu by’ubuvuzi bita health auxiliary). Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere Rwanda Development Board RDB na we azahembwa akayabo kangana na 2,656,658. Abandi bazahembwa make ni umuforomo wo mu rwego rwa A3 n’umushoferi wo mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima bazahabwa 98 258. Urwego rufite imyanya y’imirimo (postes) myinshi ni ikigo gihuza ibigo by’ubuzima RBC gifite imyanya 319 naho urufite imyanya mike ni urwego rw’abunzi rukoreshwa na minisiteri y’ubutabera rufite imyanya 6 gusa.

Bimwe mubyo dushobora kunenga muri iri genwa mishahara mishya

Muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) umutekinisiye wa laboratwari umwe azahabwa 566 222 (28 NUR) undi mutekinisiye wa laboratwari na we ahabwe 327 525 (89 NUR). Ibi kuba bidasobanutse muri iri tegeko bishobora guteza ubwumvikane buke hagati y’umukoresha n’umukozi. N’ubwo muri kaminuza harimo za laboratwari zitandukanye (iya disipanseri ivura abanyeshuri n’iz’amashuri abanyeshuri bimenyererezamo umwuga (practice) kuba ibi bitarasobanuwe bizatuma byumvikana nabi. Emwe n’ushinzwe imishahara y’abakozi bizamugora gusobanura impamvu umwe ahembwa menshi undi agahembwa make kandi bitarasobanuwe n’itegeko rigenga imishara y’abakozi ba leta nk’uko ryanditse mu igazeti ya leta idasanzwe yo kuwa 14 Nyakanga 2012.
Kuba hari abakozi bafite inshingano zisa bari mu kigo kimwe ndetse binagaragara ko bari mu cyiciro kimwe cy’umurimo banafite impamyabumenyi zisa bagahembwa ku buryo butandukanye nabyo ni amakosa bigaragara ko yakozwe umuntu atamenya impamvu yabyo ku buryo nibiba ngombwa bizasaba ko bihindurwa. Twavuga nko mu kigo gishinzwe guhuza iby’ubuzima Rwanda Biotechnology Centre (RBC) aho berekana ko impuguke zitandukanye mu by’ubuzima n’ubuvuzi zizahembwa 647 110 ariko impuguke mu by’amaraso (Hematology specialist) yo igahembwa 539 353 (176 RBC) ahubwo umutekinisiye muri urwo rwego akaba ariwe wagenewe 647 110 (177 RBC) mu gihe bagenzi be bo mu zindi nzego zisa n’urwe bagenewe 539 353. Biramutse bigaragaye ko ariko itegeko riteye ntibyaba byumvikana icyaba cyarashingiweho kugirango iriya mpuguke n’uriya mutekinisiye batandukanywe n’izindi bo bagenerwe ibinyuranye n’iby’abandi. Bibaye bigaragaye ko ari ikosa ry’imyandikire nabyo byateza ibindi bibazo tuza kubabwira dusoza iyi nyandiko. Mu bushakashatsi twakoze abakozi twashoboye guhura nabo cyane cyane abo mu nzego ziciriritse n’izo hasi badutangarije ko muri rusange nta gishya babona muri iyi mishahara dore ko bafite n’impungenge ko ngo yazabageraho leta cyangwa ikigo cy’imisoro n’amahoro cyamaze kuvanaho icya cumi.
Ikindi umuntu yakwibaza ni uburyo ibigo bifite inshingano zisa 100% binakora kimwe bigira imyanya y’imirimo itangana. Urugero ni urw’ibigo by’ubuvuzi bya kaminuza CHUB na CHUK. Biragaragara ko kuba u Rwanda rutagira minisiteri y’igenamigambi (planification) bituma imikorere itandukana mu bigo bifite inshingano zimwe byakagombye no kuba bikora mu buryo bumwe bifite n’imyanya y’imirimo ingana (byumvikane neza ko tutavuga umubare w’abakozi ahubwo tuvuga imyanya y’imirimo ariyo yiswe postes).
Kuba iyi gazeti ya leta igaragaza imishahara mishya yanditsemo amakosa nk’aya tuvuze haruguru kandi ikaba yarashyizweho umukono n’abategetsi bakuru ni ikibazo gikomeye gituma umuntu yibaza niba leta idafite inzego zishinzwe kubanza kunonosora inyandiko nk’izi zigera hanze zikaba zateza ikibazo kuko ziba zijyana n’amategeko ku buryo zasinywa n’abategetsi bakuru nabo bakaba basinye inyandiko zirimo amakosa kandi zishobora kugira ingaruka zitari nziza. Ibi kandi binagaragara mu igazeti ya leta No idasanzwe yo kuwa 14 Kamena 2012 yerekeranye n’itegeko ngenga N° 01/2012/OL RYO KUWA 02/05/2012 RISHYIRAHO IGITABO CY‟AMATEGEKO AHANA. Tukaba twarabijeje ko nayo tuzayifatira umwanya uhagije tukayisesengura tukagaragaza hamwe muhagiye handikwa nabi ku buryo byashobora guteza urujijo mu mategeko kandi mu buryo bugaragara ko ari amakosa y’ibyanditswe nabi.
Kuba mu igazeti ya leta yasinywe n’abategetsi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika ndetse na Minisitiri w’intebe hagaragara ko harimo amakosa ashobora kuba ari ay’imyandikire ni ikibazo gikomeye kuko kugirango akosorwe bisaba ko iyo gazeti ivanwa ku isoko igasimburwa n’indi nshya kuko ntabwo abazisinye bashobora gusaba ko byahindurwa gutyo gusa ngo habayeho kwibeshya mu myandikire. Icyo gihe idakuwe ku isoko yakomeza guteza ibibazo kuko iba ishingiye ku mategeko kandi itegeko iyo ryanditse nabi rishobora kurenganya umuntu aho kumurenganura (twibuke abigeze kuvangira Twagiramungu igihe yakoreshaga udupapuro two kwiyamamaza muri 2003 maze bakamuvaniramo akanyuguti kamwe ka ‘ta” bityo icyari kutavangura kigahinduka kuvangura maze inyandiko ze ziteshwa agaciro zityo).

Kuzikosora kandi bisaba kubanza kuvana ku isoko izatanzwe mbere kuko biba byanditswe mu buryo budasa kandi itegeko ntirishobora kuba rimwe ngo ribe ryanditse mu buryo butandukanye (ababikosora ntibakwiye kwibagirwa ko hari abamaze kugura no gutangira gukoresha ibikubiye muri izo gazeti). Icyo gihe habaho guteza urujijo kandi siyansi ntiteza urujijo ahubwo ifasha abantu kureba ibintu mu mujyo umwe. Amategeko nayo ni siyansi kereka abaye ari bya bindi bya wa mushinjacyaha mukuru Martin Ngoga wagize ati ‘’amategeko nitwe tuyashyiraho ni natwe tuzi uburyo tuyakoresha”. Aha rwose byaba byigaragaje mu butabera n’ubundi busanzwe bunengwa mu mikorerere no mu bushobobzi. Imvugo nk’iyi ariko ni agahomamunwa ku muntu witwa ko ngo yize siyansi dore ko iryo jambo ryigeze kuririmbwa mu Rwanda rwa FPR kakahava.

Byasesenguwe n’impuguke za

Rwanda in Liberation Process