Leta ya Norway igiye gukurikiranira hafi ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo

    Nyuma y’urugendo rw’amahoro rwakozwe n’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Norway kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2015, bamaganira kure icyemezo cy’umuryango w’abibumbye cyo kurasa impunzi z’abanyarwanda baba muri Congo, abayobozi ba Norway bijeje abakoze urwo rugendo biganjemo abahoze ari impunzi mu gihugu cya Congo ko ikibazo cy’impunzi ziri muri Congo kigiye gukurikiranirwa hafi.

    Urwo rugendo rwateguwe n’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyarwanda baba mu gihugu cya Norway, rwakozwe rwerekeza ku nzu y’inteko nshingamategeko ya Norway (Stortinget) mu mujyi wa Oslo rwagati, muri urwo rugendo abarukoraga bagendaga basubiramo amagambo asaba umuryango w’abibumbye kutarasa impunzi z’abanyarwanda banawukangurira kureka gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda.

    Ku nzu y’inteko ishingamategeko abakoze urwo rugendo bashyikirije ibaruwa Perezida w’inteko nshingamategeko ya Norway, Bwana Olemic Thommessen.

    Bwana Olemic Thommessen, amaze kwakira ibaruwa yari yandikiwe abayobozi ba Norway, yafashe ijambo ashimira abitabiriye urwo rugendo kuba bagize ubutwari bwo guhaguruka bagatanga ibitekerezo byabo bakora ruriya rugendo.

    Perezida w’inteko nshingamategeko ya Norway kandi yatangaje ko ibaruwa yahawe n’abanyarwanda bakoze urugendo agiye kuyishyikiriza akanama k’inteko nshingamategeko gashinzwe ububanyi n’amahanga nako kakakigeza kuri Guverinoma ya Norway kugirango iki kibazo cy’impunzi gikurikiranirwe hafi.

     

    imyigaragambyo Oslo

    imyigaragambyo 2

    imyigaragambyo oslo 3

    imyigaragambyo 5

    imyigaragambyo 4

    The Rwandan/Oslo

    29.01.2015

    Email:[email protected]