Leta y’Amerika irarega u Rwanda guhungabanya umutekano mu Burundi!

    Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gashyantare 2016, imbere ya Sena ya Amerika, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo by’Afrika, Linda Thomas-Greenfield yatangaje ko Leta y’u Rwanda irimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi.

    Linda Thomas-Greenfield mu ijambo rye yavuze ko Leta y’u Rwanda yahaye imyitozo impunzi z’abarundi ndetse inazinjiza mu mitwe ya gisirikare y’inyeshyamba igamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza!

    Nabibutsa ko kuri uyu wa 27 Mutarama 2016,  undi mukozi mukuru wa Leta  y’Amerika,  Thomas Perriello, akaba ari intumwa idasanzwe y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yari yatangaje ko hari amakuru yo kwizerwa avuga ko Leta y’u Rwanda irimo guha impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda imyitozo ya gisirikare bagashyirwa mu mitwe ya gisirikare irwanya ubutegetsi buriho mu Burundi.