Leta y’Amerika ntabwo yishimiye Referandumu yabaye mu Rwanda!

    Itangazo ryashizwe ahagaragara n’umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika, Bwana Ned Price riragaragaza ko Leta y’Amerika itishimiye na gato uko Referandumu yabaye mu Rwanda ku itegeko nshinga ku matariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015 yateguwe n’uburyo yagenze.

    Muri iryo tangazo Leta y’Amerika ivuga ko itanyuzwe n’uburyo Referandumu yahamagajwe mu buryo bwa huti huti n’uburyo hashyizwemo ingingo zikuraho uburyo bwa manda ntarengwa. Ngo n’ubwo Leta y’Amerika ikangurira abaturage b’abanyarwanda gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora, Leta y’Amerika yababajwe n’uko uburyo iyo Referandumu yateguwe bitatanze igihe gihagije n’uburyo ku mpaka za politiki ku ngingo zagombaga guhindurwa mu itegeko nshinga.

    Leta y’Amerika kandi ikomeje guhangayikishwa n’ukubangamirwa by’igihe kinini k’uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gutanga ibitekerezo mu Rwanda. Leta y’Amerika irasaba Leta y’u Rwanda ifungurwa ryuzuye kandi nta nzitizi ry’ubwo burenganzi bw’ibanze mu gihe u Rwanda rurimo rugana mu matora y’inzego z’ibanze mu 2016, mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, n’amatora y’abashingamateka mu 2018.

    Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ni inkingi ya mwamba ya demokarasi irambye izira intugunda. Perezida Kagame ngo Leta y’Amerika isanga yaragize uruhare runini mu guteza imbere u Rwanda mu majyambere, ubu ngo mu mateka afite uburyo bwo gusiga umurage mwiza yubahiriza ibijyanye na manda ntarengwa. Ibi ngo Perezida Kagame nabikora azaba yubatse umusingi ntanyeganyezwa wa demokarasi mu Rwanda, yongeye imbaraga mu gusigasira amajyambere yagezweho biciye mu mahoro n’umutekano ku banyarwanda bose, bikaba n’urugero rwiza bitari ku Rwanda gusa ahubwo no ku karere n’isi yose.

    Leta y’Amerika ngo izakomeza gufasha abanyarwanda kubaka ejo hazaza heza, hafite umutekano hanafite demokarasi.

    Ben Barugahare

     

    Facebook page:  The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]