Leta y’Amerika yafatiye abarundi 4 ibihano!

    Amakuru dukesha BBC Gahuzamiryango aravuga ko Leta y’Amerika yavuze ko izafatira ibyemezo Abarundi 4, babiri bari mu butegetsi, abandi babiri babuvuyemo.

    Bararegwa ko ibikorwa byabo bifitanye isano n’imvururu zikomeje muri icyo gihugu.

    Mu byemezo bazafatirwa harimo gufatira imitungo yabo no kubashyiriraho amananiza mu kubona viza.

    Muri abo bantu 4,abari mu butegetsi ni minisitiri w’umutekano w’igihugu Alain Guillaume Bunyoni na Godefroid Bizimana, umuyobozi wa polisi wungirije.

    Abatari muri leta ni Gen Godefroid Niyombare, wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza na Gen Cyrille Ndayikuriye, wigeze kuba ministiri w’ingabo, ubu akaba ari muri gereza aregwa kuba mu bagerageje guhirika ubutegetsi.

    Ibiro by’umukuru w’igihugu w’Amerika byavuze ko bifite amakuru yemeza ako abo bantu bagize uruhare mu bwicanyi, gufata abantu mu buryo butemewe n’amategeko, gushyira ku ngoyi no gukoresha inzego z’umutekano mu gukandamiza ibikorwa bya politiki.

    Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko ibi bihano byafashwe hagamije kwibasira ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza naho gushyiramo n’abamurwanya ni urwiyerurutso rusa nko kugaragaza ko Amerika ishyize igitutu ku mpande zombi nyamara iyo usesenguye usanga ibihano bizagira ingaruka ku bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza gusa.

    Abarwanya ubutegetsi kubafatira ibihano hagaragara nk’aho Amerika yahisemo n’ubundi bantu badafite icyo bahindura gikomeye mu migendekere y’ibirimo kuba. None se gufatira ibihano Gen Ndayirukiye uri muri Gereza byo bishatse kuvuga iki? Uko bigaragara Gen Ndayirukiye ashobora kuba yarashyizwemo kubera impamvu 2:

    -Kujijisha ngo Amerika yerekane ko idakurikirana abahutu gusa

    -Guhitamo umuntu udashobora kugira icyo ahindura cyangwa abangamira ku birimo kuba ubu mu Burundi.

    Gen Niyombare we kuva umugambi wo guhirika ubutegetsi waburiramo ibye biracyari urujijo, hari abemeza ko yapfuye ariko hari n’abavuga ko acumbikiwe n’u Rwanda.

    Niba koko Gen Niyombare atakiriho byaba bishatse kuvuga ko Leta y’Amerika yaba irimo gukurikirana abantu badafite uruhare rw’ibirimo kubera mu Burundi ubu kandi ababiri inyuma bazwi uku kujijisha umuntu akaba atagushira amakenga.

    Email: [email protected]