Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, umunyamabanga w’Amerika wungirije ushinzwe ibibazo by’Afrika, Tibor Nagy yatangaje ko yabonanye n’uhagarariye u Rwanda muri Amerika, Ambasadrice Mathilde Mukantabana bavugana ku kibazo cya Paul Rusesabagina.
Tibor Nagy yagize ati: “Nabonanye na Ambasadrice Mathilde Mukantabana uyu munsi ngo tuganire ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina.”
Yakomeje agira ati: “Leta Zunze ubumwe z’Amerika ziteze kubona Leta y’u Rwanda ifata Paul Rusesabagina mu burya bukwiriye ikiremwamuntu, hagakurikizwa amategeko, kandi ibijyanye no kumukurikirana bigakorwa mu butabera no mu mucyo.”