Leta y’Amerika yasabye ko Rusesabagina yakurikiranwa biciye mu mucyo

Paul Rusesabagina igihe yerekwaga abanyamakuru bwa mbere akimara gufarwa

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, umunyamabanga w’Amerika wungirije ushinzwe ibibazo by’Afrika, Tibor Nagy yatangaje ko yabonanye n’uhagarariye u Rwanda muri Amerika, Ambasadrice Mathilde Mukantabana bavugana ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

Tibor Nagy yagize ati: “Nabonanye na Ambasadrice Mathilde Mukantabana uyu munsi ngo tuganire ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina.”

Yakomeje agira ati: “Leta Zunze ubumwe z’Amerika ziteze kubona Leta y’u Rwanda ifata Paul Rusesabagina mu burya bukwiriye ikiremwamuntu, hagakurikizwa amategeko, kandi ibijyanye no kumukurikirana bigakorwa mu butabera no mu mucyo.”