Leta y’u Burundi mu nzira zo kugura intwaro kabuhariwe zihanura indege.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burusiya aravuga ko Leta y’u Burundi yagiranye amasezerano n’igihugu cy’u Burusiya mu bijyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga mu gihe harimo kuba imurika-gurisha ry’ibikoresho by’intambara n’umutekano ryiswe :the International Military Technical Forum “Army-2018”ryatangiye tariki ya 21 rikaba rizangira tariki ya 26 Kanama 2018 mu Burusiya, Ministre w’ingabo mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye wari witabiriye iryo murika-gurisha yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2018 ko Leta y’u Burundi iteganya kugura intwaro kabuhariwe mu kurinda ikirere zakorewe mu Burusiya zo mu bwoko bwa  ‘Pantsir-S1’

Ubwo bwoko bw’intwaro bukaba bufite ubushobozi bwo guhanura indege zirimo na za kajugujugu ndetse no gusandariza ibisasu mbere y’uko bigera ku butaka harimo n’ibikomeye nk’ibyo mu bwoko bwa missiles.

Muri uwo muhango wo gushyira umukono ku masezerano Ministre w’ingabo wungirije w’u Burusiya Général Alexander Fomin, yatangaje ko gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’u Burundi bizatuma habaho guhanahana ubumenyi, gukomeza guteza imbere uburyo bwo kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse no kurwanya iterabwoba.

Nabibutsa ko mu kwezi kwa Nyakanga 2018, havuzwe amakuru y’indege y’ingabo z’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi umuntu akaba yakwibaza niba kugura izi ntwaro ari igisubizo kigenewe u Rwanda.

Ntabwo twasoza tutavuze ko na Leta y’u Rwanda muri Kamena 2018 yagiranye amasezerano n’uburusiya mu bya gisirikare ndetse bikaba byaratangajwe ko Leta y’u Rwanda yari mu zira zo kugura nayo uburyo bwo kurinda ikirere bwo mu bwoko bwa S-400 buri mu bwa mbere bugezweho ubu kw’isi.

1 COMMENT

  1. Nibura Nkurunzira w’U Burundi aguze izo ntwaro ntabwo yaba afite imigambi mibi nk’iy’U Rwanda. Petero Nkurunziza yagura izo ntwaro kugira ngo umutekano w’igihugu urindwe ntawe yenderanije. Tuzi kandi neza ko we muri 2020 ataziyamamaza noneho tuvuge ngo afite ibindi ahishe. U Rwanda rwa Kagamé siko bimeze. Arashaka kugra izo ntwaro ngo abe igihangange cyo kujya kijya gusahura imitungo y’ibindi bihugu. Tuzi twese ko Kagamé we adashaka kuva k’ubutegetsi. Agomba rero kugura izo ntwaro azarwanisha umuntu wese uzashyiura agatoki hejuru. Nta nubwo yazatinya kuzirwanisha muri iyi ntambara iri gututumba mu Rwanda. Nonese umuntu wivugiye ngo yakwicisha isazi inyundo, hari aho yahishe abanyarwanda?
    Icyo atazi gusa ni uko Libiya na Iraki intwaro nk’izo zari zihari.

    Tubitege amaso

Comments are closed.