Leta y'u Burundi ngo yashatse kumurekura Bihozagara aranga!

Amakuru agera kuri The Rwandan avuye i Bujumbura mu Burundi aravuga ko Bwana Jacques Bihozagara witabye Imana ku wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2016 yari yaranze kuva muri Gereza ya Mpimba kubera impungenge ku mutekano we!

Amakuru The Rwandan yahawe n’abantu bazi neza umuryango wa Bwana Bihozagara baba mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Bwana Bihozagara yatawe muri yombi mu Ukuboza 2015 n’inzego z’iperereza z’u Burundi kubera amakuru zari zifite ku bantu bo muryango wa Bwana Bihozagara n’umugore we bakekwaga gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ariko abayobozi b’u Burundi nyuma yo gukora iperereza baje gusanga Bwana Bihozagara ntaho yari ahuriye n’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Mu minsi ya Noheli 2015, abayobozi b’u Burundi bashatse gufungura Bwana Bihozagara ariko bamusaba ko azahita ataha mu Rwanda. Ariko Bwana Bihozagara arabyanga avuga ko muri Gereza ya Mpimba ari ho yumva afite umutekano kurusha mu Rwanda!

Bivugwa ko Bwana Bihozagara yitabye Imana yari afungiwe mu gice cya Gereza ya Mpimba aho yari afunze mu buryo bwiza buruta ubw’abandi bafungwa ndetse hari amakuru avuga ko Leta y’u Burundi yarimo ishakisha uburyo yarekura Bwana Bihozagara ikamushakira ikindi gihugu ajyamo kitari u Rwanda.

Uburyo uyu nyakwigendera yitabye Imana burimo urujijo kuko amakuru twashoboye kubona avuga ko Bwana Bihozagara yari ameze neza ariko bigeze mu masaha y’igicamunsi yumva atameze neza ajya mu bitaro bya Gereza ya Mpimba aho yaje kugwa mu gihe gito cyakurikiyeho ajyanwa mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by’i Bujumbura.

N’ubwo hatarashyirwa hanze imyanzuro  y’ibizamini bya ngombwa ngo hemezwe icyamwishe nyacyo hari benshi bashyize mu majwi ko yaba yarozwe. Ariko umwe mu bayobozi b’u Burundi yatangarije BBC Gahuzamiryango ko Bwana Bihozagara yazize indwara y’umutima yari asanganywe!

Umuntu akoze isesengura ritabogamye yakwibaza uwaba afite inyungu mu kwica Bwana Bihozagara. Ese ni Leta y’u Burundi yifuzaga kumurekura yamuhitanye? Ni Leta y’u Rwanda yatinyaga ko yafungurwa akajya mu mahanga aho yashoboraga kumena amabanga menshi cyangwa akifatanya n’abarwanya iyo Leta?

Imyitwarire ya Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo nayo iratangaje. Uretse Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira wemeje urwo rupfu akirinda kugira uwo ashinja, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe we yahise yemeza ko Bwana Bihozagara yishwe n’ubwo ari mu bilometero ibihumbi n’ibihumbi uvuye i Burundi!

Ikindi kidasanzwe n’uko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo asa nk’uwahunze iki kibazo agahitamo kurekera iki kibazo umuyobozi ushinzwe Afrika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Eugène Ngoga.

Ntawamenya niba ari ukudashaka kwivanga muri iki kibazo byateye Louise Mushiwabo kuruma gihwa cyangwa ari uburyo bushya Louise Mushikiwabo asigaye yitwaramo muri iyi minsi mike ishize aho usanga asa nk’aho yagabanyije amashagaga nyuma yo kwivuruguta mu isayo atukana kuri twitter kugeza n’aho ageraho ahangana n’abana ba Nyakwigendera Col Patrick Karegeya.

Ben Barugahare