Leta y’u Burundi yemeje ku mugaragaro ko imirambo yo muri Rweru yavuye mu Rwanda!

    Hashize amezi agera hafi kuri atatu u Rwanda n’u Burundi bisa nk’ibyitana ba mwana ku kibazo cy’imiramo yabonetse mu kiyaga Rweru.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2014, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu gihugu cy’u Burundi, mu kiganiro n’abanyamakuru aho yatangazaga imyanzuro ya mbere y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Burundi, yatangaje ko imirambo yagaragaye mu kiyaga Rweru yavuye mu gihugu cy’u Rwanda. Bigaragare ko Leta y’u Burundi yakoze iperereza ryayo idafatanije na Leta y’u Rwanda nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize ko ibihugu byombi bizafatanya iperereza.

    Ibi bitangajwe n’Umushinjacyaha mukuru, Bwana Valentin Bagorikunda, birasa nko gusubiriza mu ndumane Leta y’u Rwanda mu minsi ishize yari yatangiye gukoresha bamwe mu bayivugira ikwiza amakuru avuga ko imirambo yo mu kiyaga Rweru yaba ari iy’aba FNL yakuwe muri Congo ikaza kujugunywa muri Rweru mu rwego rwo kuyobya uburari.

    Mu gihe mu minsi ishize abayobozi b’u Burundi bavugaga basa nk’abadashaka kwiteranya noneho batoboye bemeza ko nta gushidikanya imirambo yavuye mu Rwanda. Kwemeza ibyo ngo bishingiye ku bimenyetso byavuye mu iperereza ngo bishimangirwa n’uko ako karere kabotsemo imirambo gateye (géographie), amakuru yatanzwe n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano, abayobozi b’ibanze bo muri ako karere mu Burundi, ubuhamya bw’abarundi n’abanyarwanda bakora ubuhinzi n’uburobyi mu nkengero z’Akagera na Rweru.

    Ngo igisigaye ni ukumenya iyo mirambo ari iya bande. Ngo Polisi y’u Burundi ngo nta bushobozi ifite bwo gukora icyo gikorwa. Mu gihe mu minsi ishize havugwaga ko FBI ishobora gufasha mu iperereza, ubu abayobozi b’u Burundi baravuga ko ubu icyo bakeneye  gusa ari uwakora iperereza kukumenya ba nyiri iyo mirambo byaba FBI cyangwa undi uwo ariwe wese.

    Radiyo y’abafaransa RFI yabajije abayobozi b’Amerika kuri iki kibazo, batangaza ko bari mu biganiro na Leta z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ku buryo kiriya kibazo cyakurikiranwa mu butabera mpuzamahanga, ariko abanyamerika bemeza ko FBI itigeze itanga ubufasha muri iki kibazo ndetse ntawigeze ayisaba ubufasha.

    Aya makuru twavuga ko agiye guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi dore ko Leta y’u Rwanda yo itahwemye  kwemeza ko kiriya kibazo cy’imirambo yo muri Rweru kitayireba kuko itabonetse ku butaka bwayo.

    N’ubwo bwose Leta y’u Rwanda isa nk’iyigira nyoninyinshi mu minsi yashize hagaragaye ibikorwa byerekana ko ihangayikishijwe na kiriya kibazo, twavuga kohereza abantu gutata no gushaka kwiba iriya mirambo, kohereza abanyamakuru nka Albert Rudatsimburwa na Tom Ndahiro bazwi ko ari imizindaro ya FPR ngo bakore iperereza, icika ry’ibiraro ku migezi y’Akagera n’Akanyaru nabyo akaba ari ibyo kwibazaho..

    Ubu twavuga ko umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda utangiye kugaragara mu binyamakuru bishigikiye Leta y’u Rwanda aho hatangiye gutangazwa amakuru umuntu atatinya kuvuga ko ari ibihuha cyangwa amatakaragasi aho bemeza ko ngo Bwana Felisiyani Kabuga atuye mu majyaruguru y’u Burundi cyangwa ngo ingabo z’u Burundi zari muri Congo ngo zasubiranye i Burundi n’abasirikare ba FDLR benshi bashaka gutera u Rwanda bavuye i  Burundi. Ese bwaba ari uburyo bwo gutegura abanyarwanda babaha urwitwazo rushobora gukoreshwa mu gutera igihugu cy’u Burundi ngo bagiye gushaka Bwana Kabuga na FDLR?

    Tubitege amaso!

    Ben Barugahare

    The Rwandan

    Email: [email protected]