Leta y’u Rwanda igiye kujya yishyura Arsenal Miliyaridi 11 z’amanyarwanda ku mwaka

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018 hamenyekanye amakuru avuga ko leta y’u Rwanda igiye kuba umuterankunga w’ikipe y’umupira w’amaguru Arsenal yo mu Bwongereza. Iyo kipe ikazajya ikinana umwenda wo hejuru wanditseho”Visit Rwanda” (sura u Rwanda) ahagana ku kuboko ndetse aya magambo akazagaragara ku byapa byamamaza kuri stade y’ikipe ya Arsenal muri iki gihembwe cy’umukino 2018/2019.

Uyu mwenda uzambarwa n’ikipe ya mbere y’abagabo batarengeje imyaka 23 ndetse na ikipe y’abagore. Ikipe nkuru y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore zizasura u Rwanda.

Ubu bufatanye ntabwo hatangajwe amakuru arambuye ku mafaranga Leta y’u Rwanda ibicishije mu kigo cya RDB (Rwanda Convention Bureau) giteza imbere iby’ubukerarugendo izaha ikipe ya Arsenal ariko ikizwi ni uko aya masezerano azamara imyaka 3.

N’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga azatangwa na Leta y’u Rwanda, ariko abakurikiranira ibintu hafi bahamya ko atari munsi ya Miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza ni ukuvuga akayabo karenga Miliyaridi 11 z’amafaranga y’amanyarwanda ku mwaka! Ku buryo benshi bibaza ubu niba Leta y’u Rwanda izashobora kugaruza aya mafaranga mu bikorwa byo gukurura abashoramari na  bamukerarugendo bazasura u Rwanda bakanarumenya kubera ikipe ya Arsenal

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba gutanga aka kayabo ari cyo kihutirwa ku gihugu nk’u Rwanda kiri ku mwanya wa 17 mu bihugu bikennye kw’isi, ibyo bigatuma bamwe badashira amakenga Perezida Kagame nk’umufana w’iyi kipe kuba yaragize uruhare muri iki gikorwa.

Bamwe mu basesenguzi bemeza ko iki gikorwa kigamije mbere na mbere kubaka izina rya Perezida Kagame mu ruhando rw’amahanga ariko hakaba n’abavuga ko ari igikorwa cyiza gishobora gutuma u Rwanda rwigengesera mu byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihe rwaba ruzi ko ruhanzwe amaso na benshi dore ko ikipe ya  Arsenal ibarizwa mu makipe afite abakunzi benshi ku isi yose.

Umwe mu basomyi ba The Rwandan ushesha akanguhe we yavuze ko iki gikorwa kimwibutsa ubwo mu rwego rwo kwimenyekanisha uwari Perezida wa Zaïre, Mobutu Sese Seko yateguraga tariki ya 30 Ukwakira 1974, umukino w’iteramakofe wo guhatanira ikamba ku rwego rw’abaremereye cyane wamenyekanye ku izina rya “The Rumble in the Jungle” wahuje Mohamed Ali na George Foreman agaha abo bateramakofe Miliyoni 5 z’amadolari!

Kuri uyu wa gatatu kandi nibwo umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, wahoze atoza ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu bufaransa yasimbuye Arsène Wenger w’umufaransa watoje iyi kipe igihe cy’imyaka irenga 20.

Dore isesengura kuri iki gikorwa: