Leta y’u Rwanda iravuga ko nta nzara iri mu gihugu

    Hirya no hino mu Rwanda abaturage barimo gutaka ko bahuye n’inzara yatewe no kubura umusaruro; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira avuga ko kuba icyo kibazo cyugarije bamwe, bitavuze ko igihugu cyose gifite inzara.

    Intara y’Uburasirazuba ikunda guhura n’ikibazo cyo kubura imvura igihe kinini, izuba rikangiza ibihingwa bitandukanye nkuko byagaragaye mu mwaka wa 2015 kugeza muri 2016.

    Hiyongeraho ko mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, igiciro cy’ikiguzi cy’ibiribwa cyagiye kizamuka.

    Imibare igenda igaragazwa ivuga ko abasaga ibihumbi 12 bamaze kugirwaho ingaruka n’iyi nzara.

    Ibyo byatumye leta itabara abaturage bo mu turere twa Kayonza na Kirehe babuze ibiribwa.

    Nubwo bimeze gutyo, ntawe ukwiye kuvuga ko u Rwanda rwahuye n’ikibazo cy’inzara kubera impamvu zerekanwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(Minagri), Tony Nsanganira ubwo yaganiraga n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA).

    Inkuru irambuye>>>

    (musomye ibitekerezo bitangwa n’abaturage basomye iyi nkuru mwakumirwa!)