Leta y’u Rwanda iravuga ko yafashe umwe mu bakekwaho kwica umuvugizi wa FDU, Anselme Mutuyimana

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha igitangazamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda, aravuga ko hatawe muri yombi umwe mu bakekwaho kwica Anselme Mutuyimana wari umuvugizi w’ishyaka FDU-Inkingi.

Nk’uko icyo gitangazamakuru gikomeza kibivuga ngo Umuvugizi wa RIB (Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha) Mbabazi Modeste, yagitangarije ko ngo nyuma y’urupfu rwa Mutuyimana Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, kugeza ubu umuntu umwe mu bakekwaho kumwica yamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

N’ubwo bwose umwirondoro w’uwo watawe muri yombi utashyizwe ahagaragara ababikurikiranira hafi ntabwo bashira amakenga ibitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), hakaba hakekwa ko ibi byatangajwe bigamije itekinika bashaka kwerekana ko Anselme Mutuyimana yazize urugomo rusanzwe atazize impamvu za politiki.

Ibi kandi byo gutangaza ko hafashwe umuntu bikaba ari nk’uburyo bwo koroshya ikibazo dore ko inkuru y’urupfu rwa Anselme yari imaze iminsi itangazwa n’ibinyamakuru byinshi harimo n’ibikomeye kw’isi nka RFI, BBC, CNN, DW, VOA n’ibindi…