Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ibangamire iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ikoresha uburyo bwose bushoboka ngo ibangamire iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana, amayeri ikoresha cyane ni ugukwiza ibihuha ikoresheje abanyamakuru cyane cyane b’abafaransa iha akayabo ikoresheje abayiburanira, ibyo bikorwa bigamije kuyobya iperereza ndetse no gushyira igitutu ku bategetsi b’abafaransa babashinja uruhare muri jenoside yo mu 1994 kugira ngo babe baburizamo iperereza ririmo gukorwa batinya gukomeza gushyirwa mu majwi.

Muti byifashe bite?
Nyuma y’aho mu ntangiriro za 2012 ababuranira Leta y’u Rwanda, Me Bernard Maingain na bagenzi be bafatanije n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa baciriye igikuba bagamije kwerekana ko iperereza ry’uwahanuye indege yari itwaye Perezida Habyalimana ryarangiye ryemeje ko yahanuwe na bamwe bo mu ngabo ze, ibyo bakaba barabivuze bitwaje imwe mu myanzuro y’agateganyo y’umucamanza Marc Trévidic yavugaga ko agasozi ka Kanombe kubatseho ikigo cya gisirikare kari mu hantu 6 hakekwa kuba hararasiwe iyo ndege, abantu benshi bamaganye iyo myanzuro ihutiyeho ababuranira Leta y’u Rwanda bashakaga gukoresha ngo bakubirane basabe ko abo baburanira bareka gukomeza gukurikiranwa, ndetse n’ababuranira imiryango y’abaguye muri iyo ndege basabye ko bimwe mu iperereza bitakozwe neza byasubirwamo, ibyo byose byatumye ibyo Leta y’u Rwanda yibwiraga ko iyo dosiye ibaye igiye ku ruhande biba impfa busa.

Ubu Leta y’u Rwanda ikoresheje abayiburanira nka Me Bernard Maingain, Me Léon-Lef Forster n’abandi ubu barimo gukoresha abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikomeye byo mu bufaransa mu kugerageza guca igikuba no gushyira igitutu kuri Leta y’u Bufaransa bavangitiranya ikintu cyose gifite aho gihuriye n’ubutegetsi bwa Habyalimana,  ibihuha, impapuro mpimbano, jenoside n’ibindi byose bishobora gutuma ari abasoma ibinyamakuru, ari abacamanza, ari Leta y’u Bufaransa n’abandi bose barebwa n’icyo kibazo babe barangazwa n’ibyo bikabyo bivanze n’ibihuha tutaretse n’icyokere bigamije ahanini kubangamira imigendekere myiza y’iperereza rikorwa n’umucamanza Marc Trévidic.

Umuntu akaba yakwibaza igitera Leta y’u Rwanda gutanga akayabo k’amafaranga mu kugura abanyamakuru b’ibinyamakuru byo mu Bufaransa niba abayobozi bayo bazi neza ko ari abere nta ruhare bagize mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Nta munsi w’ubusa ushira ibinyamakuru nka Libération, Le Parisien, Jeune Afrique n’ibindi bidatangaje inyandiko akenshi uba ubona ko zigamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Bufaransa, no ku bacamanza bakora iperereza aho kubareka ngo bakore akazi kabo.

Dushobora gufata ingero 3 zimaze iminsi zigaragaye muri ibyo binyamakuru, aho usanga hakoreshwa ingufu nyinshi mu kwibasira igihugu cy’u Bufaransa ku buryo nta gushidikanya haba hagamijwe gutera imbabazi hitwajwe jenoside hagamijwe gukingira ikiba Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda.

1. Urugero rwa mbere n’inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Libération mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2012, umunyamakuru Maria Malagardis bizwi ko ari mu kwaha kwa Leta ya Kigali mu nyandiko atangira asa nkaho arimo avugira FPR, yemeje ko hari inyandiko umunyamakuru w’umwongerezakazi Linda Melvern yabonye mu bubiko bw’umuryango w’abibumbye ngo ”ku buryo atari yiteze” (hasard) yerekana ko Leta y’u Rwanda ya mbere ya 1994 yari itunze ibisasu byo mu bwoko bwa missiles Mistral 15 byakorewe mu Bufaransa bitari byemewe gucuruzwa. Iyo nyandiko yashyuhije benshi imitwe n’ubwo bwose abacamanza b’abafaransa bo bemeje ko indege yarashwe n’ibisasu bya Missiles SA 16 byakorewe mu gihugu cy’Uburusiya ndetse iyo nyandiko urukiko rw’Arusha n’abahoze ari abakuru ba MINUAR bayiteye utwatsi.

2. Urugero rwa kabiri n’ibyatangajwe ku ya 10 Mutarama 2013 na none n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Libération, Maria Malagardis ku bijyanye n’urupfu rw’abasirikare 2 b’abafaransa René Maier, Alain Didot n’umugore we Gilda bishwe muri Mata 1994. Aho yemeza ko abo basirikare b’abafaransa bishwe kuko bari bazi amabanga y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana bitewe n’uko bagishaga ingabo za kera z’u Rwanda ibijyanye n’itumanaho bityo ngo bakaba bashobora kuba barumvise amakuru ajyanye n’ihanurwa ry’indege. Uyu munyamakuru abivuga ngo yisunze inyandiko mvugo yashoboye gusoma i Kigali n’urwandiko rwemeza ko abo bafaransa bapfuye rwanditseho ko bapfuye tariki ya 6 mata 1994 bivugwa ko ari uruhimbano kuko bishwe tariki ya 8 Mata 1994 n’uvugwa ko yarushyizeho umukono akaba abihakana. Kuba hari ibintu bimwe bidasobanutse mu rupfu rw’aba bafaransa byatumye uyu munyamakuru Malagardis abyuririraho ashaka kwemeza ko Leta y’u Bufaransa n’ingabo zahoze ari iz’u Rwanda aribo bishe aba bafaransa ariko akirengagiza ko igihe bicwaga agace bari batuyemo kari mu maboko y’ingabo za FPR ndetse ko hari n’abari bahungiye mu rugo rw’aba bafaransa bahagaze kuri ubwo bwicanyi baba mu gihugu cy’u Bufaransa.

3. Urugero rwa gatatu n’inyandiko ngo zitwa ko ”zihambaye” ngo zabonywe n’ikinyamakuru Le Parisien ngo zerekana ko umugabo witwa Paul Barril wahoze akuriye urwego rwa jandarumori rwitwa Groupe d’intervention de la gendarmerie nationale (GIGN) afite aho ahuriye na jenoside ndetse n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Igisekeje n’uko muri izo nyandiko ngo simusiga harimo inyandiko yo mu 1989 y’imbanzirizabuguzi (factures pro-forma) isosiyete y’uwo mugabo yari yoherereje Colonel BEM Athanase Gasake wo mu ngabo za kera hakaba muri iyo nyandiko hagaragaramo ibikoresho bishinzwe gusaka ibirwanisho n’ibindi bijyanye n’umutekano, umuntu akibaza niba Leta ya Nyakwigendera Perezida Habyalimana kuba yarifuzaga kugura ibikoresho byo gusaka abitwaje ibirwanisho hari aho bihuriye n’ihanurwa ry’indege cyangwa na jenoside. Ikindi kibazwaho na benshi ni agaciro gakomeye gahabwa izo mpapuro n’uyu munyamakuru mu gihe bigaragara ko ibyavugwagamo byari ibyifuzo bitigeze bijya mu bikorwa kandi bikaba ntaho bihuriye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana umucamanza Trévidic akoraho iperereza.

Izo nyandiko ngo zitwa ko ari simusiga zigaragaramo amakosa menshi y’imyandikire ndetse n’ibiciro ngo by’ibikoresho bya gisirikare byagombaga kugurwa usanga ntaho bihuriye n’ukuri ku buryo umuntu atabura gukemanga umwimerere w’izo nyandiko.

attachment

Uko bigaragara Leta y’u Rwanda irimo kurwana inkundura aho akantu kose iguyeho gashobora kuyobya abacamanza cyangwa abantu muri rusange igasimbukiraho ikakagira ikimenyetso simusiga idasize no kwibasira igihugu cy’u Bufaransa kugira ngo irebe ko iminsi yakwicuma. Ikibabaje n’uko ibi byose bitwara akayabo Leta y’u Rwanda mu gihe tuzi ko iri mu bibazo by’ubukungu bitayoroheye bijyanye n’intambara yishoyemo muri Congo.

Ese abanyarwanda n’abanyarwandakazi basabwa gushyira amafaranga mu kigega agaciro batitangiriye itama, baba bazi ko atagamije iterambere ahubwo ari ayo guhemba ba Andrew Mwenda, Maria Malagardis, n’ibinyamakuru nka Jeune Afrique bizwi ko bifite uburambe mu kurya ruswa y’abanyagitugu bo muri Afrika?

Marc Matabaro

7 COMMENTS

  1. Ibimenyetso by’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku karubanda

    Yanditswe kuya 24-01-2013 – Saa 23:39′ na IGIHE

    Nubwo impaka zakomeje kuba urusobe ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakomeje kugenda havumburwa ibimenyetso byerekana ko yafashaga Leta yiyitaga iy’abatabazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyasohoye ibimenyetso bishya byavumbuwe, bishingiye ku nyandiko zasanzwe kwa Capt Paul Barril, harimo ibaruwa ngufi uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (FAR), Augustin Bizimana, yandikiye Barril wari ukomeye muri Leta y’u Bufaransa.

    Nyuma gato y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, Bizimana mu ibaruwa yo ku wa 27 Mata 1994 igaragaza ko byihutirwa, yandikiye Barril ati “Bwana… ibintu biri kurushaho gukomera mu gihugu cyanjye…Urebye uko intambara imeze, ndaguhamiriza ko dukeneye ingabo 1000 zigomba gufasha igisirikare cya FAR”.

    Mu gihe Bizimana yasabaga ubufasha, hari hashize ibyumweru bitatu indege ya Habyarimana ihanuwe, Jenoside yakorerwaga Abatutsi ikaze, Leta yiyitaga iy’abatabazi ishinja FPR ko ari yo yahanuye indege, mu gihe FPR yo yari ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda no guhagarika Jenoside.

    Nyuma y’imyaka ine y’iyicwa rya Habyarimana, mu Bufaransa hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege. Iyo mirirmo ishingwa umucamanza Jean Bruguière, ariko mu iperereza rye ashinja FPR yahagaritse Jenoside.

    Aho asimburiwe n’umucamanza Marc Trévidic, akubura dosiye, uruhare rw’abayobozi ba Leta y’u Bufaransa rwari rutarasobanuka, ariko havumbuwe ibaruwa yandikiwe kapiteni Barril, ihishemo byinshi n’izindi mpapuro zigaragaza ko Leta y’u Bufaransa yakoranaga na Leta yarimo gukora jenoside mu 1994.

    Iyo baruwa igaragaza ubufasha bwasabwe n’uwari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (FAR), Barril wayandikiwe ngo nti yari umuntu uwo ari we wese mu Bufaransa, kuko ubucamanza buhamya ko kumwandikira kwari nko kwandikira u Bufaransa. Barril yayoboye igihe kinini GIGN, umutwe wihariye w’abajandarume bakora ubutabazi mu Bufaransa, agakoranira bugufi n’umujyanama wa Perezida François Mitterrand, witwaga François Grossouvre mu gukurikirana iby’u Rwanda.

    Ubwo Trévidic ari mu iperereza rye, yasabye ko habaho gusaka Barril n’inshuti ze za hafi, maze havumburwa impapuro zirimo ya baruwa ya Bizimana yasabaga abacanshuro 1000 bo gufasha FAR, ndetse n’izindi mpapuro zirimo inyemezabwishyu(factures) ya kontaro yo ku wa 28 Gicurasi 1994 hagati ya Leta y’u Rwanda na Barril, irimo ubufasha bw’intwaro n’abasirikare bifite agaciro karenga miliyoni eshatu z’amadolari.

    Umucamanza Marc Trévidic wasabye ko Capt barriz n’inshuti ye basakwi Jenosia, bigatuma havumburwa inyandiko zigaragaza uko Bufaransa bwafashije Leta yakoraga jenoside mu 1994
    Ubwo umucamanza Trévidic yabazaga Barril ku wa 20 Ukuboza iby’izo mpapuro, Barril yahakanye yivuye inyuma ko nta bufasha bwigeze bubaho, ko ni zo factures nta zabayeho.

    Nubwo ariko Barril ahakana iby’izo mpapuro, Le Parisien yagagaje byose bibitse muri dosiye umucamanza Marc Trévidic abitse, arimo gukoresha mu iperereza rye.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye imbaga y’abasaga miliyoni, isiga ipfubyi n’abapfakazi, inshike ; imyaka hafi 19 irashize, u Rwanda rugihanganye n’ingaruka yasize.

    Ikigiteye inkeke, nk’uko Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga aheruka kubitangaza ibihugu bimwe birimo n’u Bufaransa biracumbikiye abashinjwa kuba barasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    MBEGA IGIHE!!!! IBI SIMBONA AHO BIHURIYE N’IHANURWA RY’INDEGE

  2. Ahubwo se ko ruriya rubanza rudatangira, abantu mwe mumenya amakuru mwatubwira impamvu zaba zituma rudatangira ku mugaragaro ko impuguke (mu by’indege)zarangije gutangaza raporo yazo? Ese ibi ntibyaba ari bimwe mu bituma hakomeza kubaho za Speculations zitari ngombwa. Kucyi urubanza nyiri izina rudatangira?

  3. abafaransa bavuye mali ngo bazaza mu rwanda hahaha,bananiwe cyera atanuko tumeze ni kari bu muzababwire baze barebe ayi mbwa yaboneye ku mugezi tuzabayungurura ariko mwaje muzananye nabo tukabirangiriza kimwe muzi kubwejagurira kuri internet gusa

Comments are closed.