Leta y’u Rwanda na Kongo Zirashinjwa Ubwicanyi bw’Impunzi

Faustin Twagiramungu

Ihuriro MRCD ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda riravuga ko Leta ya Congo n’iy’u Rwanda icyo ryise ubwicanyi ku mpunzi z’abanyarwanda muri Kongo. Riravuga ko kuva ku itariki ya 25 z’ukwezi gushize indege za kajugujugu zamishe urusasu ku nsisiro zituwe n’impunzi z’abanyarwanda muri Kongo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Geoffrey Mutagoma yabajije na Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi w’impuzamashyaka ya MRCD, aho bashingira bashinja u Rwanda ubwicanyi.