Leta y’u Rwanda ngo nta mwanya ifite wo gusubiza ku bijyanye no kuneka hakoreshejwe whatsapp.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko leta y’u Rwanda yifashisha ‘software’ ya Pegasus mu kubaneka bigamije kubagirira nabi, u Rwanda ruvuga ko nta mwanya rufite wo gusubiza kuri ibi.

Mu kwezi kwa kane, Faustin Rukundo yahamagawe na numero atazi kuri WhatsApp, yarayitabye ntihagira uvuga, ivaho. Ntabwo yari azi ko telephone ye iri mu kaga.

Rukundo ni impunzi ya politiki iba i Leeds mu Bwongereza, ni umurwanashyaka wa RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. 

Avuga ko yarebye numero yamuhamagaye akabona ni iyo muri Sweden, ayihamagaye nawe ntiyitabwa, arabireka, ntiyanabyitaho.

Ubu hari abakoresha WhatsApp mu bihugu binyuranye bavuga uko telephone zabo zikorwaho ubutasi na za leta kuko batavuga rumwe nazo cyangwa bahaganira uburenzira bwa muntu.

Facebook Inc – ifite urubuga rwa WhatsApp – mu ntangiriro z’iki cyumweru yareze NSO Group, ikigo cyo muri Israel gishinjwa gukora Pegasus yinjizwa muri telephone z’abantu batabizi ikajya itanga amakuru yabo.

Ibi bishoboka iyo uwo izo nzego zishaka kuneka yitabye ‘call’ idasanzwe kuri WhatsApp cyangwa akanze kuri ‘link’ idasobanutse yohererejwe kuri WhatsApp.

Rukundo yabwiye BBC ko izindi numero nk’iriya zakomeje kumuhamagara, yakwitaba ntihagire uvuga, yanahamagara ntihagire umwitaba.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga cyo muri Canada, Citizen Lab, kivuga ko ubu ari uburyo buba bugamije kwinjiza Pegasus muri telephone y’umuntu ushakishwa.

Mu kwa gatanu, Faustin Rukundo yasomye amakuru kuri BBC ko WhatsApp yinjiriwe n’abagizi ba nabi, maze amenya ibiri kumubaho.

Ati: “Nahinduye numero yanjye. Indi nayo barayimenye barayikurikirana, bashyiraga iyo ‘software’ ineka muri buri telephone mfashe”. 

Muri iki cyumweru nibwo Citizen Lab yamuhamagaye, bamubwira ko akurikiranwa n’abagizi ba nabi bifashishije WhatsApp kugira ngo babashe kwinjira muri telephone ye.

Rukundo avuga ko kimwe na bagenzi be byabayeho, bafite ubwoba kuko babona buri telephone yose batunze intasi zigera muri e-mails n’ibindi byose umuntu yagira kuri telephone. 

Avuga ko yavuye mu Rwanda mu 2005 ahunze gufungwa kuko atavugaga neza ubutegetsi. Ko umugore we nawe yafunzwe amezi mu Rwanda mu 2007 ubwo yari yasubiyeyo mu ruzinduko rusanzwe.

Rukundo avuga ko ibi bimukorerwa bigamije kugira nabi
Rukundo avuga ko ibi bimukorerwa bigamije kugira nabi

Rukundo yabwiye BBC ko ibi bikorwa na leta y’u Rwanda bigamije ubugizi bwa nabi kubatavuga rumwe nayo, kuko ngo hari n’abandi bagenzi be byabayeho.

Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye BBC ko “u Rwanda nta mwanya rufite wo gusubiza ku makuru ahora agaruka buri myaka ibiri, itatu”.

Abakorewe ibi benshi ntibabimenye

Citizen Lab ivuga ko Pegasus ikoreshwa n’inzego z’ubutasi za leta zinyuranye, mu rutonde yatangaje umwaka ushize mu kwezi kwa munani rugaragaraho n’u Rwanda.

NSO Group ivuga ko iha serivisi z’ikoranabuhanga ibigo bya leta zemewe mu kurwanya ibyaha bikomeye birimo n’iterabwoba.

Facebook ivuga ko hagati y’ukwezi kwa mbere 2018 n’ukwa gatanu 2019, NSO Group yaremye konti za WhatsApp ikoresheje numero zinyuranye mu bihugu bitandukanye birimo Cyprus, Israel, Brazil, Indonesia, Sweden n’Ubuholandi.

Izi numero ivuga ko ari zo zifashishwaga mu guhamagara abantu runaka bashaka kuneka kugira ngo Pegasus igere muri telephone zabo.

Abakorewe ibi abenshi ngo ntibabimenye, bamwe muri bo ibyo babonye ni ‘calls’ bitabye batazi cyangwa zababuze muri WhatsApp zabo.

Rukundo yabwiye BBC ko yizeye ko ikirego cya Facebook hari icyo kizageraho, bitaba ibyo nawe akaba atekereza kuzarega Facebook ku kunanirwa kurinda we nk’uyikoresha.

BBC

1 COMMENT

Comments are closed.