Leta y’u Rwanda ngo ntacyo ipfa n’impunzi z’Abanyekongo: Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, yavuze ko nta kibazo kihariye igihugu gifitanye n’impunzi z’Abanyekongo bamaze iminsi batarebana neza.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Ministri Mushikiwabo yavuze ko intandaro y’ubushyamirane yaturutse kuri bamwe mu mpunzi bigometse ku mategeko y’igihugu ndetse bagahangara abashinzwe umutekano.

Mu gutatanya impunzi zari zakambitse ku cyicaro cy’ishami rya Loni rizereberera, abashinzwe umutekano bakoresheje imbaraga ndetse bamwe mu mpunzi bahatakariza ubuzima.

Abanenze imyitwarire y’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuze ko inzego zarwo z’umutekano zakoresheje imbaraga z’umurengera ku mpunzi zidafite intwaro.

Gutinya guhungira mu Rwanda

Ministri Mushikiwabo avuga ko nta mpamvu ikomeye yariho ku mpunzi yo kwitwara uko zabigenje kandi ngo igihugu nticyari kubyihanganira.

Yavuze ati: “Barashaka kuba Abanyarwanda kuko hari abasabye indangamuntu. Barashaka no kuba Abanyekongo kuko bavuga ko bifuza gutaha. Guhitamo byarabananiye.

“Kuvuga ko byagira ingaruka ku mpunzi ziva muri Libya cyangwa handi, twe ntidusabiriza impunzi. Niziza tuzazakira kandi nizitanaza ntacyo bidutwaye, dufite abaturage bacu tugomba kureberera.”

Impunzi z’Abarundi

Mushikiwabo yavuze kandi ko no ku mpunzi zibarirwa mu 2500 z’Abarundi ziherutse kwinjira mu Rwanda zivuye mu nkambi ya Kamanyola muri Kongo.

Yavuze ko aba Barundi binjiranye imyemerere idasanzwe kuko ngo batiteguye kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko bikorerwa izindi mpunzi.

Uku kwemera kwabo kandi ngo kubabuza kwitabira bimwe mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse ngo hari na bimwe mu bifungurwa batiteguye kwakira.

Ministri Mushikiwabo avuga ko ubutegetsi bwiteguye gukomeza kuganiriza aba basaba ubuhunzi kugira ngo bemere kwakirwa nk’uko bikorerwa abandi bantu basaba ubuhungiro.

Ntiyerura ngo avuge ikizakorwa mu gihe aba bakomeza kwinangira, ariko uyu mutegetsi agashimangira ko ukwihangana k’u Rwanda kuzagira aho kugarukira.

Ntibyoroshye kumenya ikizakurikira kuko izi mpunzi nazo zikomeje gutangaza ko zititeguye kuva ku izima dore ko ukwemera zivuga ari na ko kwatumye ziva ku butaka bwa kongo aho zari zimaze imyaka.