Leta y’u Rwanda yaba ihisha abicwa na COVID-19

Anjan Sundaram

Yanditswe na Ben Barugahare

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru Anjan Sundaram ukomoka mu buhinde akaba yarabaye no mu Rwanda wananditse igitabo ku Rwanda yise: Bad News: Last Journalists in a Dictatorship (mu cyongereza), Bad News – Derniers journalistes sous une dictature (mu gifaransa) kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020 akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yatangaje ko muri iki cyumweru inshuti ye y’umunyarwanda yitabye Imana iri mu Rwanda izize COVID-19!

Ariko ngo abayobozi b’u Rwanda bavuga ko yazize indwara y’umutima, nyamara ngo umuntu wageze ku murambo mbere yashyizwe mu kato k’iminsi 14!

Anjan Sundaram agira ati: “Uku niko abategetsi b’igitugu bacunga imibare y’abahitanwa na Coronavirus”

Mu gukomeza ubutumwa bwe Anjan Sundaram yahishuye ko inshuti ye yapimwe igasanga yaranduye COVID-19. Ngo yavuganye nayo icyumweru kimwe mbere y’uko yitaba Imana, ngo muri icyo gihe ngo iyo nshuti yagiraga rimwe na rimwe ibibazo byo guhumeka ariko ngo yizeraga kuzakira.

Niba koko iyi nshuti ya Anjan Sundaram yarahitanywe na COVID-19 bikagirwa ibanga, ibi byatuma abantu batangira gukeka ko imibare itangwa na Leta y’u Rwanda yaba iy’abanduye COVID-19 cyangwa abo yahitanye ishobora kuba irimo itekinika.

Mu itangazo Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020, iravuga ko kuri uyu munsi nta murwayi mushya wagaragaye mu Rwanda ku bipimo 806 byafashwe, ni ukuvuga ko abanduye Coronavirus mu Rwanda batangazwa na Leta ari 105 (muri bo ngo 7 barakize) ngo nta n’umwe uritaba Imana.