Leta y’u Rwanda yaba yarashyize utumashu mu itumanaho ry’abayirwanya.

Uburyo bw’itumanaho bwa WhatsApp bwaravogerewe bukoreshwa mu butasi mu bihugu bitandukanye byo kw’isi, harimo no mu Rwanda.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa Financial Times cyakoze iperereza ry’ubwo bucengezi, kirebitangaza. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza ni yo nkuru yakurikiranye.