Leta y’u Rwanda yagerageje kwisobanura ku bivugwa ku Rwanda muri Panama Papers!

Leta y’u Rwanda iravuga ko iiki cy’ubucuruzi  kivugwa mu mpapuro z’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossack Fonseca zanyereye zerekana ubuhisho bw’inyereza ry’imisoro ku bantu bakomeye kw’isi, zigaragaza uburyo Mossak Fonseka yafashije abakiriya bayo guhishira amafaranga afite inkomoko mbi [itemwe n’amategeko], guhunga ibihano, ndetse n’imisoro, ngo Leta y’u Rwanda icyo kigo yagikoresheje mu buryo bwubahirije amategeko.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, abinyujije mu itangazo, kuri uyu wa 6 Mata 2016 yasobanuye ko icyo kigo ntaho gihuriye no kunyereza imisoro no kwikubira inyungu nk’ibindi byasohowe muri Panama Papers.

Yasobanuye ko icyo kigo cyafashaga Leta mu kugabanya umutungo ugendera ku ngendo z’abayobozi ba guverinoma.

Ati” Debden Investments Ltd, ni ikigo cyavuzwe muri Panama Papers cyashinzwe na Guverinoma y’Inzibacyuho y’u Rwanda mu 1998. Cyari uburyo bwihariye guverinoma yifashishaga mu kubona serivisi zimwe na zimwe zitari zoroshye kuboneka muri icyo gihr kuko guverinoma yakoraga mu buryo bugoye cyane.”

Yasobanuye ko Debden Investment yakoreshwaga mu mucyo mu nyungu z’u Rwanda kandi ko nta muntu ku giti cye wayungukiragamo. Uretse ibyo Minisitiri Gatete avuga ko nta narimwe mu mikorere y’icyo kigo higeze habaho gukwepa imisoro.

Muri iryo tangazo rya Leta y’u Rwanda rigufi cyane ntabwo higeze hasobanurwa impamvu abagabo 2 bari hafi ya Perezida Kagame aribo Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro na Bwana Hatari Sekoko ari bo bagaragara muri izo nyandiko zanyereye n’akazi bakoraga katumye bagaragara muri izi nyandiko.

Nabibutsa ko Bwana Hatari Sekoko ari umunyemari w’umunyarwanda ukunze gushirwa mu majwi ko ari umwe mu bashumba bakoreshwa na Perezida Kagame mu kumucungira imitungo, bakitirirwa iyo mitungo nyamara mu by’ukuri ari iya Perezida Kagame.

Muri iki cyumweru miliyoni 11 z’inyandiko zari zifitwe n’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossak Fonseka zahawe igitangazamauru cy’Ubudage Sueddeutche Zeitung, nacyo kiziha ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye (ICIJ) maze zihita zikwira hose ku buryo nka Ministiri w’intebe wa Iceland, Sigmundur Gunnlaugsson, yeguye, abaye umuntu ukomeye wa mbere uhutajwe n’amakuru yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Panama. Ayo makuru yakuwe mu kigo cy’abunganira abantu mu mategeko- Mossack Fonseca- yagaragaje ko Bwana Gunnlaugsson afite ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Wintris afatanije n’umugore we. Ariko ntabwo yigeze avuga uwo mutungo ubwo yinjiraga mu nteko nshinga mategeko. Yarezwe ko yahishe za miliyoni z’amadolari. Bwana Gunnlaugsson yavuze ko yagurishije imigabane ku mugore we, kubera izo mpamvu aravuga ko ari nta kosa yakoze.

Abantu barenga 70 ku isi, barimo abakuru b’ibihugu bari k’ubuyobozi n’ababuvuyeho, baravugwa muri izo nyandiko.

Ben Barugahare