Leta y’u Rwanda yahagurukiye gusoresha abafundi n’abayede

    Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kigiye gushyira ingufu mu gusoresha inyubako kugeza kuri ba nyakabyizi bazikoraho (abafundi n’ababafasha).

    Ibyo bikazajya bikorwa uhereye inyubako igitangira kugera irangiye mu rwego rwo kwirinda amakosa yajyaga akorwa.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru,iki kigo cyagaragaje ko inzego z’inyubako, n’amahoteli zigicumbagira mu kwinjiza amafaranga ajya mu isanduku ya Leta.

    Mu mwaka ushize, ubwubatsi bwinjije Miliyari 11,4 mu gihe mu amahoteli yinjije Miliyari zigera kuri 11.

    Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tushabe, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma nyakabyizi atishyura umusoro.

    Ati “Ikimubuza kwishyura ni iki?Kandi yakoze igikorwa kibyara inyungu, yahembwe. Nyakabyizi niba akorera amafaranga ibihumbi 4 cyangwa 5 ku munsi mu minsi 20 ashobora kubona ibihumbi 100 kuki atasora? Na mwarimu atanga wa musoro kandi ahembwa ibihumbi 70 cyangwa 80”.

    Inkuru irambuye>>