Leta y’u Rwanda yatahuwe ko ibeshya ko ubukene bwagabanutse kandi bwariyongereye!

    Hagendewe ku makuru Televiziyo y’abafaransa France 24 yashoboye kubona ngo abayobozi b’u Rwanda batanze imibare itekinitse yerekana abanyarwanda ngo bamaze kuvanwa mu bukene na gahunda za Leta y’u Rwanda zo kuburwanya.

    Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba koko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka? Nk’uko bigaragazwa na raporo yiswe Integrated Household Living Conditions Survey” (EICV4), yashyizwe ahagaragara mu kwezi k’Ukwakira 2015, ngo abanyarwanda benshi bashoboye gukurwa mu bukene, ariko hari amakuru menshi atangwa n’abantu badashaka ko umwirondoro wabo umenyekana kubera impamvu z’umutekano wabo babwiye France 24 ko amakuru ari muri iriya raporo atari yo!

    Nk’uko umuhanga mu by’ubukungu yabibwiye France24 ngo ubusanzwe iriya rapporo ikorwa n’ikigo kigenga cyo mu Bwongereza kitwa Oxford Policy Management (OPM), ubusanzwe icyo kigo giha imibare abayobozi b’u Rwanda nabo bakagena uburyo bayitangaza, ariko ubu siko byagenze kuko habayeho kutumvikana hagati y’abayobozi b’u Rwanda na kiriya kigo cyo mu bwongereza ku buryo bwakoreshejwe (méthodologie)

    “Ubukene bwiyongereyeho 6 %”

    Leta y’u Rwanda yahinduye uburyo bwo kubara  cyane cyane kubijyanye n’umurongo w’ubukene, uburyo abanyarwanda b’abakene nyakujya babayeho n’ibibatunze byaratekinitswe nk’uko byemezwa n’indi mpuguke. Leta y’ u Rwanda yahinduye uburyo yabaraga ikigero cy’ ubukene bijyanye n’ ubushobozi bwo guhaha ndetse no guhangana n’ ibiciro byo ku isoko

    Inyigo yakozwe igaragaza ko 70 % by’ ingano y’ ibiribwa byibanze byari bisanzwe bitunga abaturage byagabanutse.Mu myanzuro ya raporo havugwamo ko ubukene bwagabanutse cyane kandi ahubwo bwariyongereyeho 6% nk’uko bitangazwa na Filip Reyntjens umwe mu mpuguke ku Rwanda. Ngo ntacyahindutse ku buryo ingo z’abanyarwanda zibayeho ahubwo icyahindutse ni uko abayobozi b’u Rwanda bafashe ibigenderwaho ngo umuntu yitwe umukene barabitekinika maze abitwa ko bavuye mu bukene biyongera batyo!

    Kubera itekinika ryakozwe na Leta y’u Rwanda, kiriya kigo cyo mu Bwongereza Oxford Policy Management (OPM) ntabwo kigaragara muri raporo yashyizwe hanze na Leta y’u Rwanda , ngo abayobozi b’icyo kigo banze ko amazina yabo agaragara muri raporo yatekinitswe na Leta y’u Rwanda.

    Abanyamakuru ba France 24 bifuje kuvugana n’abayobozi b’iki kigo cyo mu Bwongereza (OPM) ariko bavuga ko mu masezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda harimo ko batagomba gushyira hanze amakuru ajyanye n’akazi bayikoreye.

    Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho mu Kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) cyanditse ko aricyo cyakoze raporo ntabwo bashatse gusubiza ibibazo by’abanyamakuru ngo umuyobozi w’icyo kigo yagiye mu biruhuko ngo azamaramo ibyumweru byinshi! Mbese yakwepye abanyamakuru ba France24!

    Leta y’u Rwanda yari yihaye intego y’iterambere yiswe “Vision 2020”, intego ikaba ari uko umurongo w’ubukene wajya munsi ya 30% naho abakene nyakujya bakajya munsi ya 9%. Ibi akaba ari byo bituma iriya raporoEICV4 ihabwa agaciro cyane kuko kugabanya ubukene n’iterambere nirwo rwitwazo nyamukuru abashyigikiye Perezida Kagame bitwaza iyo basaba ko ategeka ubuziraherezo dore ko ari nabyo abadepite batangiye gushyira mu bikorwa muri iyi minsi bamudodera itegeko nshinga rimukwiriye!

    Ikibabaje ni uko Leta y’u Bwongereza ikingira ikibaba Leta y’u Rwanda muri iryo tekinika kubera izindi nyungu icyo gihugu gifite mu karere k’ibiyaga bigari, kwemera imibare itangwa na Leta y’u Rwanda bikaba ari bumwe mu buryo bwo kwerekana ko inkunga itubutse Ubwongereza buha u Rwanda ikoreshwa neza.

    Amahanga akunze kwihanganira Perezida Kagame hitwajwe ngo yagabanyije ubukene azana iterambere ku buryo aniga demokarasi, itangazamakuru, uburenganinzira bw’ikiremwamuntu ntawavuga..

    None ko iryo terambere Perezida Kagame yitwazaga ko bitangiye kugaragara ko ntaryo ahubwo ari ikinyoma amaherezo ye araba ayahe?

    Email: [email protected]