Leta y’u Rwanda yakomanyirije ibicuruzwa bituruka muri Uganda.

Ministre wa Uganda w'ububanyi n'amahanga, Sam Kutesa na Perezida Kagame Paul

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeza kamera nabi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2019, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda cyakomanyirije ibicuruzwa biva mu gihugu cya Uganda.

Mu gihe imipaka ya Kagitumba na Gisoro, ndetse na Gatuna (ku modoka nto) yari isa n’itangiye gukora ku bava Uganda binjira mu Rwanda ariko Abanyarwanda bo bakaba batemerewe kwinjira Uganda, mu itangazo rigenewe abanyamakuru Leta ya Uganda iravuga ko ibicuruzwa biva Uganda bitarimo kwemererwa kwinjira mu Rwanda.

Sam Kutesa yavuze ko abategetsi b’u Rwanda barimo bareka amakamyo gusa atwaye ibicuruzwa biva muri Uganda bica mu Rwanda bijya mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi ngo amakamyo atwaye ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bijya mu gihugu cya Uganda ntabwo Leta y’u Rwanda irimo kuyareka ngo asohoke mu Rwanda yinjire Uganda. Ndetse n’amakamyo afite Plaques zo mu Rwanda ntabwo arimo kwemererwa kwinjira muri Uganda.

Imibare igaragaza ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bingana na Miliyoni 250 z’amadolari ku mwaka, naho u Rwanda rwo rukaba rwohereza muri Uganda ibingana gusa na Miliyoni 16 z’amadolari.

Hakaba hari amakuru avuga ko abagande bamwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, byaba amaduka, uburiro, amahoteli bashobora guhagarika ibikorwa byabo kubera kubura ibicuruzwa bifashishaga basanzwe bakura iwabo mu gihugu cya Uganda.