LETA Y’U RWANDA YANZE KWITABA URUKIKO NYAFRIKA RUBUNGABUNGA UBURENGANZIRA BWA MUNTU MU RUBANZA IHANGANYEMO NA VICTOIRE INGABIRE

Dushingiye ku makuru dufitiye gihamya, turamenyesha Abanyarwanda n’abantu bose ko Leta y’u Rwanda n’Inama y’igihugu irwanya itsembabwoko (CNLG), mu buryo butunguranye, biyemeje kuva mu rubanza n° 0003/2014, Leta yari ihanganyemo na Madamu Victoire Ingabire, ruzaba kuli 22/03/2017 imbere y’Urukiko Nyafrika rubungabunga Uburenganzira bwa muntu rwicaye Arusha muli Tanzaniya.

Dushingiye na none kuli ayo makuru, turahamya ko Leta ya FPR yitwaje ko ngoUrukiko rwaba rubera, yiyemeza kuruvamo mbere y’uko hagibwa n’impaka ku byo Madame Victoire Ingabire yaregeye. Mu by’ukuli, Leta ya FPR yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza kugirango iburizemo idosiye Madame Victoire Ingabire atarayitsinda. Leta ya FPR rero, imaze kwibonera neza ko ari yo izatsindwa urubanza, yahiye ubwoba ihita ifata icyemezo kigayitse cyo gukoresha ya ntwaro yamenyereye yo kwandagaza bya nyirarureshwa abo batavuga rumwe.

Nibwo ivuye mu rubanza nk’aho yakwireguye ku karengane gakabije yarezwe na Madamu Victoire Ingabire. Iyo mikorere igayitse yo kugerageza kuburizamo ubutabera ku munota wa nyuma, Leta ya FPR yayihisemo nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo ihagarikishe urubanza : bagerageje kubeshyabeshya Madame Ingabire ngo ahanaguze ikirego cye bamufungure, babonye atabikozwa bamwotsa igitutu aliko nabyo biba iby’ubusa. Nibwo rero Leta ya FPR yiyemeje kutazitaba urukiko Arusha taliki ya 22 Werurwe.

Ishyaka FDU-Inkingi riramagana rikomeje ubuhemu n’ubushinyaguzi bya Leta ya FPR. Twibutse ko muli Nyakanga 2016, ubwo Inteko nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika yari iteraniye i Kigali, batoresheje umucamanza wabo Mariya Tereza Mukamulisa wari wakatiye Madamu Victoire Ingabire mu Urukiko w’Ikirenga i Kigali, bamwohereza Arusha ngo nawe azajye mu bazaburanisha Madamu Ingabire, bashaka ko u Rwanda ruba uregwa ari nawe uregerwa mu Rukiko Nyafrika. Urwo Rukiko rwaba rubera gute se kandi barufitemo umucamanza ubarebera ? Biranatangaje kandi kubona Leta ya FPR itarategereje ko urubanza ruba ngo yerekane ibyo inenga Urukiko, igahitamo inzira igayitse yo kuva mu rubanza.

Ishyaka FDU-Inkingi riratangazwa kandi no kubona Inama y’igihugu yo kurwanya itsembabwoko (CNLG), yagombye rwose kuba ntaho ibogamiye kuko yari yemerewe kuza nk’”incuti y’urukiko” iva nayo mu rubanza gusa kuko ibonye Leta ya FPR iruvuyemo.

Dushingiye rero kuli iyi myifatiye igayitse ya Leta ya FPR yo kutitaba urukiko nk’umuburanyi wese uhamagajwe, ishyaka FDU-Inkingi rirakangulira Abaterankunga basanzwe bafasha iriya Leta kwibonera neza kamere yayo. Bakwiye gufata icyemezo gikwiye cyo guhagalika imfashanyo zose bayihaga ibeshya ngo igiye kuvugurura ubutabera, kuko itabwemera na gato usibye ubutabera buhuye n’inyungu zayo.

Bikorewe i Strasbourg, taliki ya 19 Werurwe 2017.

Mu izina rya FDU Inkingi :

Dr Innocent BIRUKA,

Komiseri ushinzwe Amakuru n’Itumanaho

Urwanda rwatinye kuzitabira urubanza Mme Victoire Ingabire yarurezemo Arusha (1)

2 COMMENTS

  1. FDU, muzumva ryari koko! Ngo muve mumatangazo n’amaranga mutima? Ni iki mutarabona ngo muhindure umuvuno koko? Plan B , C cg D. None muratera imbabazi ngo bahagarike imfashanyo/ inkunga zishyirwa mu butabera. Niryari zitahagaritswe mu magambo, ibyose byafunguza Imfungwa na Ingabire arimo!!

  2. Ndizera ko iyo declaration muyishyira mundimi zitandukanye mumaze kuyikorera ubugororangingo. I tangira imeze nki inkuru isanzwe ikarangira isanaho hari ibyo isaba communaute internationale non- iidentified. Mugire za copie for informations muzoherereza za Governments zitandukanye cyane izifasha Kagame, na za Organisation cg institutions internationales Kagame akaoreshe muri robbing,na propandes abeshya. Musabe Leta za Afrika kwamagana imyitwarire ya Kagame no kurengera ubusugire bw’ubutabera bwazo. Mubasabe gufatira Kagame ibihano nkuko bakoze muri Gambia ighe Yaya Jammeh yigiraga kagaragara. Mubumvishe ko uyu ariwo mwanya wo kwereka Amahanga ko bashoboye gukemura ibibazo byabo batitbaje za ICC Ni izindi System zigamije kubakoroniza no kubareba mu bwonko nkabatagira ubwenge.

Comments are closed.