Leta y’u Rwanda yashatse gutaburura imirambo yavanywe muri Rweru birayipfubana!

    Amakuru atangazwa na Radio BBC Gahuza-Miryango kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nzeli 2014 aravuga ko abasirikare b’u Rwanda bakoresheje amato bambutse ikiyaga Rweru bashaka kujya gutaburura imirambo yahambwe i Burundi ikuwe mu kiyaga Rweru ariko birabapfubana!

    Nk’uko bitangazwa mu makuru ya BBC ngo abashinzwe umutekano b’u Burundi bagerageje gukurikira amato yarimo abo bantu bashatse gutaburura imirambo babona agenda yerekeza mu Rwanda.

    Iki gikorwa cyo gutaburura iyi mirambo kije gikurikira ibikorwa by’ubutasi byari byakozwe mu minsi ibanza urugero ni mu cyumweru gishize aho umuntu yavuye mu Rwanda agaca ku mupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu Kirundo maze akagera ahambwe iyo mirambo yakuwe mu kiyaga Rweru hitwa i Dagaza maze agafata amafoto y’ahahambye imirambo ndetse n’ibirindiro by’abashinzwe umutekano b’u Burundi biri hafi aho, nyuma uwo muntu ntabwo yasubiye inzira yo mu Kirundo ahubwo yateze ubwato, icyatangaje uwamutwaye n’uko bageze ku ruhande rw’u Rwanda akabona uwo muntu arimo kwakirwa n’abandi bamusuhuza mu buryo bwa gisirikare bamuha amasaruti!

    Umurundi w’umuzamu ku cyambu cya Dagaza wabonye uko byagenze igihe iyo mirambo bashakaga kuyitaburura yabwiye abanyamakuru ba BBC ko mu ijoro ahagana mu ma saa moya abona haje ibyombo bya moteri 2 birimo abantu bambaye gisirikare na gisivire maze ahita ajya kubwira umukuru w’icyambu muri ako kanya yumva abo baje mu bwato bashyize isasu mu mbuda (gusharija) icyatumye bahagarika ibikorwa byabo babonye abamarine b’abarundi baje n’ubwato bahita bagenda basiga aho igitiyo na shitingi bishya! Amato yabo yabanje kugenda bisanzwe nyuma batsa moteri bageze aho Akagera kiroha muri Rweru.

    Ku ruhande rw’u Burundi umutekano wakajijwe hafatwa ibyemezo byo gukura amato mu mazi kuva saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, gushyira ibirindiro hafi y’ahahambwe abo bantu ndetse no kongerera ubushobozi marine y’u Burundi muri ako gace.

    Umuntu asesenguye yasanga iki ari ikindi kimenyetso kidasubirwaho cyerekana ko Leta y’u Rwanda iri inyuma ya buriya bwicanyi, none se wasobanura gute ko amato ya moteri yava mu Rwanda arimo abantu bambaye gisirikare akajya gutaburura imirambo i Burundi ntacyo Leta y’u Rwanda yishinja?

    Ubwanditsi

    The Rwandan