Leta y’u Rwanda yashyize yemera ko ifite LaForge Fils Bazeye na Lt Col Abega.

Major Dr Richard Sezibera, Ministre w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’aho abayobozi benshi b’u Rwanda babarijwe n’ikinyamakuru Igihe.com bose bagahakana bivuye inyuma ko batazi irengero ry’umuvugizi wa FDLR n’uwari ushinzwe iperereza muri FDLR, Ministre w’ububanyi n’amahanga Major Dr Richard Sezibera yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko ari Leta y’u Rwanda ifite abo bagabo.

Nk’uko byatangajwe n’icyo kinyamakuru, ngo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwashyikirijwe babiri bahoze ari abayobozi ba FDLR ari bo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, aho barimo kubazwa kandi bemeye gutanga amakuru.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Sezibera yavuze ko nyuma yo “gutanga amakuru, abantu bazamenyeshwa ibindi.”

Yakomeje ati “Igihari ni uko tubafite, hashize iminsi, kandi barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro. Ni Guverinoma y’u Rwanda ibafite, barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro kandi bafashwe neza nta kibazo bafite.”

Ibi bije nyuma y’aho mu nyandiko yaciye mu kinyamakuru igihe.com kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019 Nyuma ikaza gusibwa icyo kinyamakuru cyari cyabajije abayobozi batandukanye bahakanye ko batazi irengero rya LaForge Fils Bazeye na Lt Col Abega.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bataragera mu nkiko za gisivili! Ati “Ntabwo mbizi, wababariza Mutobo, muri MINADEF cyangwa mu zindi nzego, nta makuru mbifiteho, ntabwo baraza mu nkiko za gisivili.”

Perezida wa Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Mukantabana Seraphine, na we wabajijwe na igihe.com yavuze ko Bazeye na Abega batakiriwe i Mutobo, ahanyuzwa abari abasirikare kimwe n’abahoze muri FDLR nka Bazeye na Abega. Ati “Njye nta cyo nashobora kubikubwiraho kuko ntabwo turababona mu kigo cya Mutobo, ubwo wabaza izindi nzego.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyangango, we yabwiye igihe.com ko ibyo kubohereza atabizi, ati “niba baranatashye, mbisoma nk’uko mubisoma. Niba baranatashye ntabwo byanyuze muri RDF.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, we yabwiye IGIHE ko kuba bari mu Rwanda “ntabyo tuzi twebwe.” Abajijwe niba hari amadosiye baba bafite kuri abo boherejwe na Congo, yakomeje ati “twe ntabyo tuzi mu Bushinjacyaha bukuru, [ayo madosiye] ntayo tuzi.”

Hano hasi murahasanga inkuru igihe.com yari yanditse igasibwa: