Leta y’u Rwanda yasohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abayobozi ba P5

Gen Kayumba Nyamwasa

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019 aravuga ko Leta y’u Rwanda yasohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu mpuzamashyaka P5.

Aya makuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI akomeza avuga ko mu bantu basohorewe inyandiko zo kubafata no gufatira imitungo yabo harimo Lt Gen Kayumba Nyamwasa ubarizwa mu Ihuriro RNC akaba yarahungiye muri Afrika y’Epfo, ariko mu nkuru ya RFI nta mazina y’abandi bayobozi ba P5 agaragaramo.

Leta y’u Rwanda irarega Lt Gen Kayumba n’impuzamashyaka P5 ngo kugira umutwe w’ingabo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu turere twa Fizi na Uvira. Ibi birego ariko impuzamashyaka P5 ikaba ibihakana.

Izi nyandiko zo gufata bivugwa ko zoherejwe igihugu cy’Afrika y’Epfo ku itariki 18 Mutarama 2019 nacyo kigahita kihimura ku itariki ya 21 Mutarama 2019 hagasomwa mu rubanza ku rupfu rwa Colonel Karegeya ibaruwa ishinja Leta y’u Rwanda kugira uruhare muri urwo rupfu. Ibi byose bikaba byarakozwe mu gihe hari inama ku kibazo cya Congo i Addis Abeba ku buryo benshi iki kibazo ubusanzwe cy’ubutabera bakibonamo nk’ikibazo cya politiki y’akarere.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi birego bya Leta y’u Rwanda bisa nk’ibyishingikirije icyegeranyo cy’impuguke za ONU kitavuzweho rumwe cyaregaga impuzamashyaka P5 ibirego nk’ibyo. Agakomeza avuga ko iki kibazo kirimo n’akaboko k’abayobozi ba Congo bamaze iminsi bohereje mu Rwanda bamwe mu bayobozi ba FDLR bari bafungiwe muri Congo (La Forge Fils Bazeye na Col Theophile Abega)  ndetse hakaba hari n’ibarwa yanditswe na Ministre w’ingabo wa Congo tariki ya 18 Mutarama 2019 ivuga ko ingabo za FDLR zirimo kugana muri Kivu y’amajyepfo gufatanya n’iza Gen Kayumba Nyamwasa ziriyo asaba ubufasha bwa MONUSCO. N’ubwo Guverinoma ya Congo yasabye ubufasha, MONUSCO yo yavuze ko inyeshyamba Congo ivuga ko ziri kujya muri Kivu y’Amajyepfo zari impunzi n’abandi batavuga rumwe n’u Rwanda.

Umwe mu bayobozi ba RNC rimwe mu mashyaka agize P5 yabwiye The Rwandan ko iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda gifite intumbero yo kurangaza abantu no gushyira igitutu kuri Leta y’Afrika y’Epfo mu gihe urubanza kw’iyicwa rya Col Patrick Karegeya rugiye kwambika ubusa Leta y’u Rwanda.

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko izi mpapuro zifite aho zihuriye n’iyoherezwa ry’abayobozi ba FDLR mu Rwanda ariko Leta y’u Rwanda ikaba ntacyo iravuga nyamara Leta ya Congo yo yemeza ko yabahaye u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda ubu irimo gukorera iyica rubozo abayobozi ba FDLR ifunze kugira ngo bazakoreshwe mu gushinja abayobozi ba P5 uru rubanza rukaba rushobora guhuzwa n’urusanzwe rw’abayoboke ba FDU Inkingi bagiye kumara umwaka urenga bafunze ndetse Visi Perezida wa FDI Inkingi, Boniface Twagirimana we akaba yaraburiwe irengero mu kiswe n’abayobozi b’u Rwanda itoroka rya Gereza nyamara hakaba hari  ibimenyetso byinshi ahubwo bigaragaza ko yashimuswe n’inzego z’umutekano.