Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukoresha inyito igaragaza neza ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara ku wa 7 Mata 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje imvugo igira iti: “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Mu butumwa bw’amagambo 180 Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan yanditse, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara.

Yagize ati “Uyu munsi twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu kwibuka jenoside yo mu 1994, abantu basaga 800,000 barimo abagabo, abagore n’abana biciwemo urw’agashinyaguro. Mu mwanya nk’uyu, turibuka ababuze ubuzima bwabo tunaha icyubahiro umuhate w’abemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barokore abandi.”

Ese ugukoresha iyi mvugo byaba bisobanuye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ukundi zifata ibyabaye mu Rwanda bitandukanye n’ibivugwa na Leta y’u Rwanda ko “Genocide yakorewe abatutsi” cyangwa n’ikibazo cy’imvugo gusa?  Dore ko mu minsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, muri ONU byavuze ko kongeramo ijambo “yakorewe abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.