Leta Zunze ubumwe z'Amerika ntabwo zishyigikiye ko Perezida Kagame ahindura Itegeko nshinga!

“Ntabwo dushyigikiye abantu bagera ku myanya y’ubuyobozi, bagahindura itegeko nshinga kubera gusa inyungu zabo za politiki” ibi byatangajwe n’umuvugizi wa  département ya Leta muri Amerika, Bwana John Kirby mu itangazo yashyize ahagaragara. kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeli 2015.

Ibi birashimangira bidasubirwaho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itashyigikiye ko Perezida Kagame ahindura itegeko nshinga kugira ngo akomeze kwiyamamaza.

Département ya Leta iravuga ko itewe impungenge n’icyemezo cy’inteko nshingamategeko y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame cyo gushyiraho komisiyo igamije ivugururwa ry’itegeko nshinga harimo no kwemeza ko umubare wa manda ntarengwa ukurwaho kugira ngo Perezida Kagame azashobore kongera kwiyamamaza manda ye nirangira mu 2017 .

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, nk’uko bisanzwe Ministre w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yasubije avugira ku mutsi w’iryinyo yibitsa ko mu itangazo rya Département ya Leta y’Amerika havugwamo ko abaturage ari bo bagomba kwihitiramo ariko yibagiwe kongeraho ko muri iryo tangazo havugwamo ko abayobozi batagomba guhindura itegeko nshinga kubera inyungu zabo za  politiki.

 

The Rwandan

Email: [email protected]